Mu minsi yashize nibwo umuhanzikazi Azawi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko ashyigikiye urubyiruko ruri gukora imyigaragambyo yo kurwanya ruswa muri Uganda, avuga ko nawe abari inyuma ndetse yizeye ko igihe kimwe bazagera ku ntego bifuza.
Nyuma Azawi yaje kongera kwifashisha imbuga nkoranyambaga ashishikariza n'abandi bahanzi gushyigikira iyi myigaragambyo, bagakoresha ijwi ryabo mu kurwanya ruswa aho kwicara bakareberera gusa.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Eddy Kenzo yavuze ko ari guhamagarira abahanzi bagenzi be kwinjira mu myigaragambyo kuko ibyo avuga nawe ubwe nta burambe n'ubumenyi abifiteho,
Yagize ati "Aho Azawi ari niho twahoze mbere. Twabonye byinshi we atigeze abona. Ese urabona ngewe ngaragara nk'umuntu urya ruswa?"
Eddy Kenzo yavuze ko akurikije ubumenyi afite kuri Uganda adashobora gushyigikira imyigaragambyo by'umwihariko abahohoterwa. Yongeyeho ko Azawi adakeneye ko nawe akoresha ijwi rye mu myigaragambyo ahubwo ibyiza ni uko yakomeza kubishyiramo imbaraga ku giti ke atabizanyemo abandi.
Yakomeje avuga ko urubyiruko rwo muri Uganda rwateguye imyigaragambyo ari ugushaka kwigana abo muri Kenya nyamara abo muri Kenya bishyiriraho guverinoma uko bishakiye.