Iyi mvune yayibonye mu mukino wa Shampiyona y’u Bwongereza wahuje Manchester United na Arsenal. Dorgu wari mu bihe byiza cyane, atsindira igitego hanze y’urubuga rw’amahina, ibintu byashimishije cyane abafana. Gusa umukino ntiwarangiye neza kuri we kuko yasimbuwe ku munota wa 81, asimburwa na Sesko, kubera ikibazo cy’imvune.
Nk’uko byatangajwe na The Athletic ndetse n’umunyamakuru w’inzobere mu makuru y’igura n’igurishwa ry’abakinnyi Fabrizio Romano, isuzuma ryakozwe nyuma y’umukino ryagaragaje ko Dorgu yagize imvune ya hamstring. Ibyitezwe ni uko azasiba imikino igera ku munani iri imbere, aho ateganyijwe kugaruka mu kwezi kwa Werurwe, nyuma y’ikiruhuko cy’imikino y’amakipe y’ibihugu.
Umukino wa mbere Manchester United izakina nyuma y’imikino y’amakipe y’ibihugu uteganyijwe ku wa 11 Mata, izahura na Leeds United, umukino ushobora kuba ari wo uzamugarura mu kibuga, mu gihe azaba yakize neza nk’uko byitezwe.
Muri uyu mwaka w’imikino, Dorgu yitwaye neza cyane. Yakinnye imikino 22 ya Premier League, atsinda ibitego 3 ndetse anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego, bimuha umwanya w’ingenzi mu ikipe ya Manchester United.
Manchester United n’abafana bayo bose baracyafite icyizere ko azakira vuba, agasubira mu kibuga agafasha ikipe nk’uko yari asanzwe abigenza.
Imvune igiye gutuma Patrick Dorgu amara ibyumweru 10 adakina

