Dore intambara ikaze hagati ya FIFA,UEFA na CONMEBOL kubera impinduka muri Nations league

Dore intambara ikaze hagati ya FIFA,UEFA na CONMEBOL kubera impinduka muri Nations league

 Dec 17, 2021 - 08:51

UEFA na CONMEBOL bashaka guhuza imbaraga ku buryo irushanwa rya Nations league ryajya rigaragaramo amakipe yo muri America y'epfo.

Impuzamashyirahamwe ya UEFA ndetse na CONMEBOL zishaka gusa n'aho zikora igikombe cy'isi gito babinyujije muri Nations league.

UEFA na CONMEBOL baherutse kugaragaza ubufatanye aho bashyizeho umukino uzajya uhuza igihugu cyatwaye Euro ndetse n'icyatwaye Copa America.

Gusa kuri iyi nshuro biravugwa ko haje ikindi gitekerezo cy'uko irushanwa rya UEFA Nations league rihuza amakipe y'ibihugu by'i Burayi, ryatangira no kujyamo amakipe y'ibihugu byo muri America y'epfo.

Iki gitekerezo cyo gukora impinduka mu irushanwa rya Nations league, bikomeje kuvugwa ko ari ubundi buryo bwo kwanga igitekerezo cya FIFA cyo gukina Igikombe cy'Isi buri myaka ibiri.

Icyo gitekerezo cyo gukina igikombe cy'isi buri myaka ibiri, cyiyobowe na Arsene Wenger wahoze ari umutoza w'ikipe ya Arsenal. Abakunzi ba ruhago bavuze ibitandukanye kuri iyo gahunda ariko abenshi bakabyanga.

UEFA na CONMEBOL barateganya ko mu gihe izi mpinduka zaba zinononsowe neza batangira kubishyira mu bikorwa muri Nations league ya 2024 hakajyamo ibihugu bigize CONMEBOL.

Kuri uyu wa Kane nibwo hakozwe tombora ya Nations league aho abenshi bavuga ko itsinda ry'urupfu ririmo Ubwongereza, Ubutariyani, Ubudage na Hungary, gusa mu minsi iri imbere twazabonamo ibihugu nka Brazil, Argentine, Uruguay n'ibindi muri iri rushanwa.

Izi mpuzamashyirahamwe ebyiri kandi zamaze gutegura umukino wiswe Copa Euro America, ukaba uzahuza ikipe y'igihugu y'Ubutariyani yatwaye Euro i Burayi ndetse na Argentine yatwaye Copa America muri America y'epfo.

Umukino uzahuza ibi bihugu bibiri uzaba mu kwezi kwa Gatandatu mu mwaka utaha wa 2022 ukazaba ari umukino wa mbere mu mikino itatu yemejwe.

Itangazo rya UEFA ryagiraga riti:"Gutegurwa k'uyu mukino ni kimwe mu bigize gukomeza gukuza ubufatanye bwa UEFA na CONMEBOL, ndetse harimo ruhago y'abari n'abategarugori, ruhago ikinirwa mu nzu ndetse n'abakiri bato,gusangira abasifuzi ndetse na gahunda z'amahugurwa.

"Amasezerano impande zombi zagiranye harimo ibyiciro bitatu by'uyu mukino bizajya bihuza abatwaye ayo marushanwa yo ku migabane yombi, ndetse hagafungurwa ibiro i London bizajya bigenzura imishinga ireba inyungu z'impande zombi.

"Mu kugirana aya masezerano UEFA na CONMEBOL bagaragaje umuhate bafite wo guteza imbere umupira w'amaguru batitaye ku ntera iri hagati yabo, nk'icyiraro cyunga abantu, ibihugu, imigabane n'imico.

UEFA kandi ikomeza ivuga ko yo na CONMEBOL bemeranyije kuba bakomeza kugirana ubufatanye no mu bindi bikorwa.

Mu kwezi gushize Perezida wa CONMEBOL witwa Alejandro Dominguez yari yashyize itangazo hanze rigaragaza kudashyigikira ko igikombe cy'isi cyajya gikinwa buri myaka ibiri kuko cyatakaza ireme ndetse cyikabangamira andi marushanwa.

Ibi bizatuma FIFA nijya kureba aho yashyira icyindi gikombe cy'isi bigorana kubera irindi rushanwa rizaba ryiyongereyemo rya Nations league ivuguruye irimo ibihugu byo muri America y'epfo.

Ndetse UEFA na CONMEBOL nibakomeza gukorera hamwe byagorana cyane ko FIFA yakora ibyo izi mpuzamashyirahamwe zidashyigikiye kuko zisa nk'aho arizo ziyoboye ruhago y'isi.

Byavugwaga ko kugira ngo icyo gikombe cy'isi cyibone umwanya hari amarushanwa yakurwaho ndetse akaba muri ayo marushanwa avugwa harimo na UEFA Nations league.

Abatariyani nibo batwaye Euro iheruka(Net-photo)

Argentine izakina n'Ubutariyani kuko ariyo yatwaye Copa America(Net-photo)