Diana Marua yongeye kwiha amenyo y’abasetsi

Diana Marua yongeye kwiha amenyo y’abasetsi

 Jul 11, 2024 - 15:14

Icyamamarekazi ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umugore w’umuhanzi Bahati wo gihugu cya Kenya, Diana Marua, yongeye guhabwa inkwenene n’abantu nyuma y’uko agarutse ku mateka y’ubukumi bwe aho yagiye akoramo ibikorwa abantu bavuga ko aba adakwiye kuvuga ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi yashize nibwo uyu mugore yatangaje inkuru y’ibyaranze ubukumi bwe, aho yavugaga ko yari umukobwa uhora mu tubyiniro, mu ngendo zidashira kandi no kumenya kwita kukimero ke gusa, dore ko ngo yakururaga abagabo cyane.

Yavuze ko ubwo yari akiri umukobwa yajyaga ateretwa n’abagabo benshi, agamije kugira ngo bamwihere amafaranga amutunga ariko ku ruhande akaba afite undi musore bakundana bya nyabyo ndetse bakajya basangira ayo mafaranga.

Uyu mugore yongeye kurikoroza ubwo yavuga inkuru y’uburyo yigeze gucumbikira umusore bakundanaga ndetse bakabana igihe.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyarwenya Dr. Ofweneke, Diana yahishuye ko yigeze no kubana n’umusore bakundanaga ubwo yari aje amusaba icumbi kubera ubukene yari afite muri iyo minsi ku buryo kubona ay’inzu byari ikibazo.

Icyakora kuba uwo musore yari umukene Diana ntiyigeze atekereza kumwanga.

Ati “Yari afite iwe ariko nta bushobozi bwo kwishyura ubukode yari afite rero aza iwang.”

Ubwo yabazwaga impamvu batakomezanyije ngo babane, Diana yavuze ko byageze igihe urukundo rwabo ruzamo utubazo.

Yavuze ko ijoro rimwe bagize ibyo batumvikanaho, umusore abwira Diana ko impamvu ari gushaka kuyobora uko ashaka ari uko atari mu rugo rwe.

Diana yamusubije ko niba yumva hatari ku rwego rwe cyangwa akaba yumva adatekanye yakwigendera akajya iwe, undi nawe ahita agenda batandukana gutyo.

Ibi byatumye uyu mugore ahabwa urw’amenya kuba adashobora kugira ibanga ry’ibikorwa bibi byamuranze mu gihe ke cy’ubukumi, aho bavuga ko izi nkuru aba ashyira ku mbuga nkoranyambaga abana be bashobora kuzabibona bikabatera ikibazo.