Diamond yanze kurongora inkwano zaratanzwe

Diamond yanze kurongora inkwano zaratanzwe

 Mar 12, 2024 - 07:25

Mushiki wa Diamond Platnumz yashishuye ko musaza we yari afite umukobwa bagiye gushyingirwa batanga n'inkwano, ariko ku munota wa nyuma yisubiraho avuga ko adashaka kurongora.

Esma mushiki wa Diamond Platnumz umuhanzi wo muri Tanzania, yatangaje ko musaza we yari agiye kurongora ndetse n'ibintu byose byateguwe kugera no ku nkwano, ariko birangira yisubiyeho ku isegonda rya nyuma ko atarongora kuko ngo yumvaga igihe kitaragera. Esma avuga ko ababyeyi bamwinginze ngo akore ubukwe, ariko birangira yanze burundu.

Mu kiganiro Esma yagiranye na Wasafi, yabajijwe niba yarigeze yicarana na musaza we bakaganira kubyo kuba yashinga urugo. Yasubije ko baganiriye byinshi, gusa ko Imana ari yo izagena byose, kuko ngo bamusabye kurongora, ariko yemeza ko isaha y'Imana itari yagera.

Esma aravuga ko Diamond Platnumz yari agiye kurongora yisubiraho ku munota wa nyuma

Ati " Twagerageje kumusunikira kurongora umukobwa witwaga Sophia, dutanga n'inkwano. Diamond yarabyemera atangira no kwitegura buri kimwe. Ariko habura iminsi mike ngo umunsi nyirizina ugere, ahita abihagarika." Diamond akaba yaravuze ko impamvu adashaka gushyingirwa, ngo ari uko atari yiteguye.

Esma yakomeje avuga ko mama wabo yashyize igitutu kuri Diamond ngo arongore, ariko undi aramunanira, asubiza ko azabikora mu gihe cya nyacyo. Mu bihe bitandukanye, Diamond yagiye mu rukundo n'abagore batandukanye ndetse bakabyarana n'abana.

Yabyaranye na Zari Hassan abana, abyarana na Tanasha Dona umwana umwe ndetse abyarana n'undi umwe na Hamisa Mobetto nubwo atamwitaho nk'uko abandi abikora, bikavugwa ko yaba atari uwe.

Diamond Platnumz yashyizweho igitutu ngo arongore aratsemba