Ubwo aheruka gutaramira abanyarwanda batuye mu bihugu by’amajyaruguru y’uburayi bizwi nka Nordic countries, Joni Boy yishimiwe cyane n’abafana ndetse biza gushimangirwa n’ibaruwa y’ishimwe yashyikirijwe na ambasaderi w’u Rwanda muri ibyo bihugu amb Dr. Diane Gashumba.
Avuga ku ndirimbo ye nshya ”Comme Ça”, Joni Boy yavuze ko ari indirimbo ifite ubusobanuro bunini kuriwe cyane ko uretse kuba iri mu njyana ya kompa, ikaba no mu rurimi rw’igifaransa rutamenyerewe muri muzika nyarwanda, Joni Boy yanaduhishuriye ko arinawe wanatunganyije amashusho y’iyi ndirimbo (Video editing & Color grading).
Mu magambo ye atebya cyane Joni Boy yagize ati ”Ubu ndi DEBANDE ntago nza kuborohera. Ndi gukora ku njyana yanjye bwite itarakorwa n’undi muntu. Ndabizi neza ko muzayikunda. Mu minsi ya vuba cyane ndayibahishurira.”
Yakomeje avuga ko mu munsi yavuba abakunzi be bahishiwe byinshi cyane akomeza abasaba gukomeza kumushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika.
Debande aherutse guhurira mu gitaramo na The Ben
Nyura hano wumve indirimbo ya Debande
