Debande yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Comme Ça' iri mu njyana ya Kompa

Debande yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Comme Ça' iri mu njyana ya Kompa

 Sep 4, 2025 - 15:30

Nyuma yo gukora ibitaramo ku mugabane w’uburayi harimo n’icyo yahuriyemo na The Ben muri Norvege ku butumire bwa Ambassador Dr. Diane Gashumba, Joni Boy umaze kumenyekana nka Debande, yasohoye indirimbo nshya yitwa ”Comme Ça” iri mu njyana ya kompa akaba ari nayo ndirimbo ya mbere aririmbye mu rurimi rw’igifaransa.

Ubwo aheruka gutaramira abanyarwanda batuye mu bihugu by’amajyaruguru y’uburayi bizwi nka Nordic countries, Joni Boy yishimiwe cyane n’abafana ndetse biza gushimangirwa n’ibaruwa y’ishimwe yashyikirijwe na ambasaderi w’u Rwanda muri ibyo bihugu amb Dr. Diane Gashumba.
 
Avuga ku ndirimbo ye nshya ”Comme Ça”, Joni Boy yavuze ko ari indirimbo ifite ubusobanuro bunini kuriwe cyane ko uretse kuba iri mu njyana ya kompa, ikaba no mu rurimi rw’igifaransa rutamenyerewe muri muzika nyarwanda, Joni Boy yanaduhishuriye ko arinawe wanatunganyije amashusho y’iyi ndirimbo (Video editing & Color grading).

Mu magambo ye atebya cyane Joni Boy yagize ati ”Ubu ndi DEBANDE ntago nza kuborohera. Ndi gukora ku njyana yanjye bwite itarakorwa n’undi muntu. Ndabizi neza ko muzayikunda. Mu minsi ya vuba cyane ndayibahishurira.”

Yakomeje avuga ko mu munsi yavuba abakunzi be bahishiwe byinshi cyane akomeza abasaba gukomeza kumushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika.

Debande aherutse guhurira mu gitaramo na The Ben 

Nyura hano wumve indirimbo ya Debande