Demarco yataramiye intebe za BK Arena

Demarco yataramiye intebe za BK Arena

 Jan 28, 2023 - 20:45

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Jamaica yisanze arimo aririmbira intebe za BK Arena nyuma y'uko abantu banze kwitabira igitaramo cye. Nibura harimo abantu batarenze 50 bose hamwe ubariyemo n'ababa bafite imirimo mu gitaramo.

Demarco azwi mu ndirimbo nka “Fallen Soldiers”, “Love My Life”, “No Wahala” yakoranye na Akon na “Runtown” aza gukundwa mu zindi nka ‘‘Comfortable’’, ‘‘Bad Gyal Anthem’’, ‘‘Copulation’’ n’izindi.

Yageze mu Rwanda ku wa 26 mutarama aho yari yitabiriye igitaramo yagomhaga gukora kuri uyu wa 28 muri BK Arena ndetse yerekeza muri iyi nyubako yizeye guha abafana be ibintu byiza ariko ahageze intebe zimwakiran yombi.

N'ubwo igitaramo cy'uyu muhanzi kititabiriwe, ni umwe mu bakomeye dore ko yakoranye indirimbo na Akon, si ibyo gusa Kandi kuko yandikiye indirimbo abarimo Rihanna, Bounty Killer n’abandi.

Byagenze saa tatu nta muntu wari winjiye muri BK Arena gusa saa tatu n'igice, nibwo nabonye ko nta kundi bahebera urwaje abashyushyarugamba bahita baza gutangaza ibirori nubwo icyo gihe harimo abantu bake cyane bishoboka dore ko uvuze ko bari mu ijana w'aba urengereye cyane.

Demarco yafatanyije n'abahanzi barimo Bushali, Ariel Ways, Kibumbi n'abandi bafatanyije gutigiza intebe za BK Arena karahava.

Demarco amaze gutaramira mu bihugu bya Afurika birimo nka Ghana, Uganda, Kenya, Zimbabwe, Tanzania, Guinea n’ibindi.Igitaramo cya Demarco cyabuze abantuDJ Tyga yashimishije bake beza bari bahari.

Aba DJ bakoreye amafaranga bashyushya intebe karahava.

Umubare w'abafana bari muri stade.