Davido yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa X (rwahoze ari Twitter), aho yanditse ati:“Tekereza iyo hatabaho Davido… uruganda z’umuziki rwari kuba rukonje.”
Iri jambo ryahise rituma havuka impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushyigikiye, mu gihe abandi bamushinje kwikuza no kwiyerekana nk’udashobora gusimburwa.
Si ubwa mbere Davido avuze amagambo agaragaza ko yibona nk’inkingi ya mwamba mu muziki wa Nigeria. Mu kiganiro yagiranye na Apple Music muri Mata 2025, yavuze ko uruganda rw’umuziki wa Nigeria rwagize igihombo gikomeye mu gihe yari yarahagaritse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga muri Ugushyingo 2022, nyuma y’akababaro yatewe n’urupfu rw’umwana we Ifeanyi Adeleke.
Aya magambo ya Davido yanongeye gukurura ibitekerezo bitandukanye mu bakurikiranira hafi umuziki wa Nigeria. Samkleff, umwe mu batunganya umuziki bakomeye muri icyo gihugu, aherutse kuvuga ko kwinjira kwa Davido mu muziki wa Nigeria kwazanye amarushanwa akabije ndetse n’umwuka mubi mu uruganda.
Samkleff yavuze ko mbere y’izamuka rya Davido, abahanzi ba Nigeria bari bafite umuco wo kubahana no gufatanya, ibintu avuga ko byaje guhinduka uko imyaka yagiye ishira.
Nubwo amagambo ya Davido akomeje guteza impaka, ntawahakana ko ari umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki wa Nigeria ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu bihangano bye byakunzwe hirya no hino ku Isi. Gusa, ikibazo gikomeje kwibazwa ni uko kwiyitirira kuba ishingiro ry’uruganda rwose byakirwa gute n’abandi bahanzi n’abakunzi b’umuziki.
Davido yongeye gutuma benshi bamuvugaho ku mbuga nkoranyambaga
Davido yongeye kwiyita inkingi ya mwamba mu muziki wa Nigeria
