Davido yohereje abantu ngo banyice-Dammy Krane aratabaza

Davido yohereje abantu ngo banyice-Dammy Krane aratabaza

 Nov 20, 2023 - 15:51

Inzigo y'urwango ikomeje gukura hagati y'umuhanzi Dammy Krane na Davido, aho Krane yongeye gushinja mugenzi we kohereza abantu ngo bamwivugane.

Amakimbirane hagati ya Davido na Dammy Krane akomeje gufata intera uko iminsi ishira, ndetse n'inzigo hagati yabo igakomeza gukura umunsi ku munsi. Byatangiye Krane ashinja Davido ko yamwandikiye indirimbo ariko undi akanga kumwishyura.

Ntibyarekeye aho, kuko na Davido yahise agaruka avuga ko yamwakiriye muri Amerika akamwitaho nk'uruhinja amutangira buri kimwe cyose yari akeneye harimo ibyo kurya naho kuba, ariko ngo Krane arangije amwandika indirimbo eshatu gusa. Davido agahera aha yishyuza uyu mugabo, aho kuba ari we umwishyura. 

Dammy Krane arashinja Davido kumwoherereza abagombaga kumwivugana

Kuri iyi nshuro, byongere gufata intera, nyuma yuko Krane mu mpera z'icyumweru yatangaje ko Davido yohereje ababonsa ngo bamutera ibyuma mu kabyiniro ngo bamwivugane kubera ayo makimbirane bafitanye. Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, akaba yashinje Davido kuba ari we wamwoherereje abo bishi.

Kuri Dammy Krane, aravuga ko nyiri kabyiniro na Davido, ari bo bagambanye bakohereza uwo mugabo ngo amutere icyuma, ariko ngo abasha kwirwanaho ntibamwivugana. Ati " Bagerageje kuntera icyuma uyu munsi. Owe b Owe umugambi wawe wapfubye. Ndashima Imana ko yabashije kundinda nkafata icyuma cya bonsa."

Umuhanzi Dammy Krane aravuga ko Davido ashaka kumwicisha

'Owe b Owe' akaba ari izina Dammy Krane yitaga Davido mu minsi yashize ubwo yamwishyuzaga amafaranga yari amubereyemo, ibyo aheraho yemeza ko ari yo ntandaro y'amakimbirane ari ho kuri ubu. Icyakora, kuri ubu ntacyo Davido yari yabitangazaho.