Daniella Atim yahamije ko yatandukanye na Chameleone kubera ubisinzi

Daniella Atim yahamije ko yatandukanye na Chameleone kubera ubisinzi

 Dec 19, 2024 - 15:57

Daniella Atim wahoze ari umugore wa Jose Chameleone, yatangaje ko batandukanye kubera ko yari amaze kubatwa n'inzoga asigaye aba mu kabari amusaba guhitamo akabari cyangwa umuryango we.

Mu kiganiro Daniella yagiranye na Bukedde, yavuze ko Chameleone yanywaga inzoga nyinshi ku buryo yari yarananiwe kwigenzura, ahitamo gutandukana nawe ku bw'ineza y'abana babyaranye.

Yavuze ko yanywaga inzoga nyinshi ku buryo yatahaga mu rukerera cyangwa se akirirwa yo ahataha ku gicamunsi.

Ati " Nahisemo kugenda kubera ko yaranywaga cyane. Mu by'ukuri hariho igihe yagezaga mu gitondo. Hari ubwo yazaga saa 9h za mu gitondo, ubundi akaza saa 11h cyangwa se akaza ku gicamunsi yasinze." 

Yakomeje avuga ko yamwicaje baraganira amusaba ko yahitamo hagati yo kunywa no kugumana umuryango we, cyane ko abana bari batangiye gukura atifuza ko bakura babona se ari umusinzi, ariko birangiye ananiwe kureka inzoga.

Daniella atangaje aya magambo, mu gihe uyu muhanzi ari mu bitaro i Kampala kubera nabwo ingaruka zo kunywa cyane, aho umwana wabo Abba Marcus yatangaje ko abaganga bababwiye ko akomeje kunywa atarenza imyaka ibiri atari yapfa.

Kuri uyu wa Kane kandi, nibwo mu itangazamakuru ryo muri Uganda batangiye kwandika ko Jose Chameleone agiye kwivuriza muri Amerika mu mujyi wa Minnesota aho azamara yo ukwezi akazahaguruka mu Cyumweru gitaha.

Daniella Atim yahamije ko yatandukanye na Chameleone kubera ubisinzi