Uganda: Umuhanzi yasaruye akayabo abikesha kwinjira mu rusengero

Uganda: Umuhanzi yasaruye akayabo abikesha kwinjira mu rusengero

 Jul 31, 2023 - 06:35

Umuhanzi Clever J abo basengana bamuremeye arenga ibihumbi 600 by'amanyarwanda nyuma yo kuvuga ko umugore we yamutaye kubera ubukene.

Umuhanzi Clever J wo muri Uganda ari mu kamwenyu nyuma yuko kuri iki Cyumweru ku wa 30 Nyakanga agiye mu rusengero i Nansana ruyoborwa na Pasiteri Wilson Bugembe akatura ibyaha bye ndetse akavuga ko yakiriye agakiza, bahita bamuremera miliyoni 2.7 z'amashiringi ya Uganda, aho arenga ibihumbi 637,174.85 by'amanyarwanda.

Byose byatangiye ubwo uyu muhanzi yavugaga ko Imana iri kumugirira neza ngo kuko atangiye kwiyubaka nyuma yo guhura n'ubukene butamwoheye byanatumye n'umugore we Sharon Apolot amushinja ibinyoma binyuranye bikanarangira amutaye wenyine akigendera. 

Clever J abo basengana bamuremeye miliyoni 2.7 z'amashiringi ya Uganda 

Ku bw'ibyo Pasiteri Wilson Bugembe yamubajije niba yiteguye gusubirana n'umugore we, maze undi nawe asubiza ko yumva afite ikizere ko bizaba. Ati " Nta kintu gishobora guhagarara Imana itabishaka. Ndabizi ko azaza kundeba umunsi umwe, kandi nifuza ko yagera ku bintu byiza mu byo akora byose."

Hagati aho, Sharon Apolot umugore wa Clever J, muri 2019 nibwo yatangiye gushinja umugabo we kunywa inzoga nyinshi ndetse no kujya mu bandi bagore. Nkaho ibyo bitari bihagije kandi, yavugaga ko umugabo we amuhohotera ndetse akanga no gutanga amafaranga y'ishuri ku bana babo.

Pasiteri Wilson Bugembe yabajije Clever J niba yiteguye gusubirana n'umugore we Shalon Apolot 

Nyamara rero, Clever J ubwo yari mu rusengero akaba yabiteye ishoti ibyo uyu mugore yavugaga, ahubwo atangaza ko yamusize kubera yari atangiye gukena. Akaba yashimangiye ko ubwo yari akiri umusitari, ngo umugore yumvaga bazahora mu bintu byiza gusa. 

Ku rundi ruhande, pasiteri yashimiye uyu muhanzi kuba yarabashije guhinduka ndetse akakira n'agakiza, maze ahita umuremera miliyoni imwe y'amashiringi, ari nako abandi bayoboke bisakasatse bakamuha miliyoni 1.7. Hagati aho uyu muhanzi akaba anafite igitaramo ku wa 04 Kanama 2023 i Lugogo KCCA Grounds.