Cindy Sanyu yavuze ikintu ihuriro ayoboye ribura ngo rigire imbaraga

Cindy Sanyu yavuze ikintu ihuriro ayoboye ribura ngo rigire imbaraga

 Aug 26, 2024 - 18:11

Umuhanzikazi Cindy Sanyu yongeye gutabariza ihuriro ry'abahanzi ayoboye (UMA) avuga ko nta bufasha bwa Leta bajya babona, ahishura ikintu abona babura kugira ngo nabo bahabwe agaciro nk'ihuriro Eddy Kenzo ayoboye.

Cindy Sanyu yongeye kugaragaza ko ihuriro ry'abahanzi ayoboye muri Uganda (UMA) ryagiye ripfukiranwa n'iryo Eddy Kenzo ayoboye bahora bahanganye (UNMF).

Cindy avuga ko kuva iri tsinda ayoboye ryashingwa nta na rimwe barahabwa ubufasha na Leta nk'uko iryo Eddy Kenzo ayoboye rihabwa amafaranga yo kubafasha.

Kuri we avuga ko kuba badahabwa ubufasha abona biterwa nuko bakora ibintu byabo mu buryo bwa kinyamwuga nta manyanga bashyizemo. Ati "Ikibazo ni uko tutari abajura."

Avuga ko muri Uganda iyo ukora ibintu binyuze mu mucyo nta bufasha ujya uhabwa, ashimangira ko bafasha umuntu ukora amanyanga ku buryo ashobora no kwiba. 

Cindy akavuga ko impamvu batamuha amafaranga nk'umuyobozi w'ihuriro ari uko baziko yayaha abahanzi uko bikwiye bo bakabura ayo biba. Ati "Barabizi ko baramutse bakoranye nange, naha amafaranga abahanzi bo bakabura uburyo bayiba."

Kuri we avuga ko kuba Eddy Kenzo akundana na Minisitiri Phiona Nyamutoro ari byo bituma ihuriro ayoboye rihabwa agaciro gakomeye, bagahora bahabwa inkunga na Leta, ndetse ko aho Phiona yaziye mu buzima bwa Eddy Kenzo, yahise ahura na Perezida ndetse ahita amugira umujyanama we mukuru mu by'ubuhanzi.

Cindy avuga ko asanga ihuriro ryabo ribura umuntu ukomeye muri bo ku buryo ashobora kubavuganira, akavuga ko byaba byiza nabo bagize umunyamuryango wabo ukundana n'umuntu ufite umwanya ukomeye muri Leta nka Minisitiri Phiona Nyamutoro.

Cindy avuga ko mu gihe cyose batarabona uwo muntu ukomeye muri Leta ngo age abavuganira, nta na rimwe ibibazo bafite bizakemuka.