Celine Dion na Lady Gaga baririmbiye ubuntu mu mikino Olempike 2024

Celine Dion na Lady Gaga baririmbiye ubuntu mu mikino Olempike 2024

 Jul 28, 2024 - 08:39

Nyuma y'amakuru yari amaze iminsi avugwa mu bitangazamakuru bitandukanye ko Celine Dion yishyuwe akayabo ngo aririmbe mu birori byo gufungura imikino ya Olempike 2024, aya makuru yanyomojwe.

Ku wa gatanu w'iki cyumweru tariki 26 Nyakanga 2024, nibwo i Paris mu Bufaransa hatangijwe ku mugaragaro imikino Olempike 2024.

Mu birori byo kuyifungura, umuhanzikazi Celine Dion na Lady Gaga bari mu bataramiye abari bitabiriye ibi birori.

Mbere y'uko iyi mikino itangira hari habanje kuvugwa amakuru mu bitangazamakuru bitandukanye byo ku Isi avuga ko Celine Dion yishyuwe miliyoni $2, ni ukuvuga arenga miliyari 2Frw ngo azaririmbe indirimbo imwe gusa mu gihe k'iminota irindwi gusa, ndetse bakishyurirwa ibiciro by'ingendo n'ibindi byose bazakenera.

Gusa aya makuru yaje kunyomozwa n'umuvugizi w'iyi mikino avuga ko aba bahanzi bombi baririmbiye ubuntu nta giceri k'ijana bahawe.

Yakomeje avuga ko aba bombi bemeye ko bazaririmbira ubuntu ku bushake bwabo kuko bashakaga kujya mu mateka y'ibi birori mu Bufaransa ndetse no mu Isi ya siporo.

Yagize ati "Nshyira umucyo ku byo bimwe mu binyamukuru byatangaje, abataramye mu birori by'imikino ya Olempike 2024 i Paris ntabwo bazishyurwa. Icyemezo cyabo cyo kwemera aya mabwiriza bakaririmba byatewe n'uko bafuzaga kujya mu mateka y'ibi birori mu Bufaransa no mu Isi ya siporo."

Icyakora avuga ko umuhanzi ashobora kwemera kuririmbira ubuntu mu bitaramo bikomeye nka biriya, kuko akoramo inyungu ikomeye mu buryo bumwe cyangwa ubundi cyane ko bituma byongera umubare wabareba ibihangano byabo ndetse bikongera umubare w'ababigura.

Celine Dion yaherukaga kuririmba muri iyi mikino mu mwaka wa 1996.

Uyu mugore w'imyaka 56 kandi yaherukaga ku rubyiniro mu myaka ine ishize, bitewe n'uburwayi bwa 'Stiff Person Syndrone' bwari bumaze iminsi bwaramuzahaje.