Burya ngo Sadio Mane yarikiniraga ntiyari akomeje

Burya ngo Sadio Mane yarikiniraga ntiyari akomeje

 Jun 5, 2022 - 12:00

Rutahizamu w'umunya-Senegal Sadio Mane yemeje ko ibyo aherutse kuvuga ko abanya-Senegal benshi bifuza ko ava muri Liverpool, ariko burya ngo yarikiniraga(Joke).

Sadio Mane yaraye atsinze ibitego bitatu mu mukino Senegal yatsinzemo Benin ibitego 3-1 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, bituma aba umukinnyi watsindiye Senegal ibitego byinshi mu mateka yayo.

Mane yinjiye muri uyu mukino mu gihe byitezwe ko azava mu ikipe ya Liverpoolyagezemo mu 2016, ndetse ku wa gatanu yatangaje ko abanya-Senegal bari hagati ya 60 na 70 ku ijana bifuza ko ava muri iyi kipe, ndetse yongeraho ko azakora icyo bashaka.

Nyuma yo gutsinda ibitego bitatu kuri uyu mugoroba yagarutse kuri ayo magambo yatangaje ku byifuzo by'abanya-Senegal asa n'uvuga ko atari akomeje.

Mane aherutse kuvuga ko abanya-Senegal benshi bifuza ko ava muri Liverpool(Image:Getty)

Sadio Mane aganira na Canal Plus yagize ati:"Nabivuze ejo ntebya kandi biri ahantu hose. Ndatekereza ko tuzahagarikira hariya. Liverpool ni ikipe nubaha cyane. Abafana bamfashe neza kuva ku munsi wa mbere. Bigendeye kuhazaza, tuzareba."

Amakuru menshi akomeje kujyana Sadio Mane muri Bayern Munich ikomeje kurwana na kugumana Robert Lewandowski ushaka kuyisohokamo. Bayern yizeye ko ishobora kubona Mane ku buryo bworoshye, kuko Liverpool yanze ko agenda yazagendera ubuntu mu mpeshyi itaha.

Andi makuru avuga ko Sadio Mane yamaze kumvikana na Bayern Munich amasezerano y'imyaka itatu mu gihe yaba asohotse muri Liverpool.

Ibi bitego bitatu Sadio Mane yatsinze byatumye Senegal itangirana amanota atatu mu itainda L ari naryo u Rwanda, Benin na Mozambique ziherereyemo. 

Si ibyo gusa kandi kuko Sadio Mane yahise yuzuza ibitego 32 mu ikipe y'igihugu ya Senegal, nyuma y'imikino 90 amaze kuyikinira. Mane yahise aba umukinnyi wa mbere watsindiye Senegal ibitego byinshi aciye kuri Henri Camara watsinze ibitego 31, akaba yahise amurusha igitego kimwe.