Amavubi yasesekaye muri Senegal yakirwa n'abanyarwanda(AMAFOTO)

Amavubi yasesekaye muri Senegal yakirwa n'abanyarwanda(AMAFOTO)

 Jun 5, 2022 - 17:18

Ku mugoroba wo kuri icyi cyumweru nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yasesekaye muri Senegal aho igiye gukinira umukino wa kabiri mu itsinda L.

Urugendo rwatangiye kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y'igihugu Amavubi yabanje kunyura i Brussels mu Bubirigi. Ubu abasore b'amavubi bamaze kugera i Dakar muri Senegal aho bakomeje imyiteguro y'umukino wa Senegal.

Amakuru ava muri Senegal avuga ko urugendo rwabaye rwiza kuko nta n'umwe wagize ikibazo, ndetse bakaba bakiriwe n'abanyarwanda bari muri Senegal bari kumwe n'inshuti zabo.

Ikipe y'igihugu Amavubi icumbitse muri hoteri yitwa King Fahd Palace Hotel. Iyo hoteri iherereye mu ntera y'isaha imwe uvuye ku kibuga k'indege, hakabamo iminota 50 ujya kuri Stade Me Abdoulaye Wade iri i Diamnadio ari nayo izaberaho umukino.

Umukino w'u Rwanda na Senegal uteganyijwe ku wa kabiri saa 21:00 ukaba ari umukino w'umunsi wa kabiri mu itsinda L u Rwanda ruherereyemo mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire.

Amavubi agiye gukina uyu mukino nyuma y'uko yanganyije umukino ubanza 1-1 na Mozambique, mu gihe Senegal yo yatsinze Benin ibitego 3-1.

Amavubi yakiriwe n'abanyarwanda bari muri Senegal

Abajyanye n'ikipe bose bahageze amahoro