Burna Boy yahishuye impamvu yari agiye guhagarika umuziki

Burna Boy yahishuye impamvu yari agiye guhagarika umuziki

 Oct 6, 2023 - 13:01

Umuhanzi Burna Boy yatangaje ko habuze isegonda ngo ahagarike umuziki, ariko ngo umuraperi wo mu Buhinde Sidhu Moose Wala amuha impamvu zo kuwukomeza nawe aramwumvira.

Umuririmbyi ukomoka muri Nigeria waje no kwegukanye Grammy Awards Damini Ogulu amazina nyakuri ya Burna Boy, yahishuye ko umunsi umwe yigeze gucika intege mu muziki akumva yabihagarika kuko ngo yumvaga ntacyo agisigaje kuririmba mu muziki, ariko ngo umuraperi Sidhu Moose Wala amwereka indi nzira.

Ibi Burna Boy yabitangarije i London mu Bwami bw'Ubwongereza mu kiganiro yagiranye na BBC Radio 1Xtra. Uyu musore w'imyaka 32, akaba yavuze ko inganzo y'umuziki afite muri ibi bihe, ayikomora kuri nyakwigendera Shubhdeep Singh Sidhu uzwi nka Sidhu Moose Wala akaba umuraperi wo mu Buhinde watabarutse muri Gicurasi 2022.

Burna Boy aremeza ko Sidhu Moose Wala ari we nganzo y'umuziki afite kuri ubu

Burna Boy akaba yavuze ko uyu muraperi yamubereye isoko y'umuziki we ngo kubera ko igihe yumvaga atagishaka gukora umuziki, Sidhu Moose Wala nk'umuntu w'umunyabigwi wari ubirambyemo cyane, ngo yamweretse urundi ruhande yaririmbaho kandi bikagenda neza. Ni mu gihe Burna Boy we ngo yumvaga ibintu byose yashakaga kuvuga mu muziki yarabivuze ashaka kubireka.

Mu magambo ya Burna Boy ati " Sidhu Moose Wala niwe nganzo ikomeye mfite magingo aya, kuko hari igihe numvaga nacitse intege ngiye kubireka. Numvaga intege ntazo kandi numva umuziki wange wararangiye kubera nari nararirimbye ibintu byose, kandi ibindi numva nta njyana bifite."

Umuraperi Sidhu Moose Wala wabereye inganzo Burna Boy

"Numvaga  buri kimwe narakivuze mu ndirimbo nari maze gukora, ariko Sidhu yanyeretse urundi ruhande rw'umuziki kubera ko yari umunyabigwi muri Punjab kandi nta muntu uzigera uba nka we habe na rimwe." 

Burna Boy wiyita "African Giant", akaba yaratangiye umuziki mu 2012 akaza kumenyena cyane mu 2018, akaba yavuze ko yahuye n'uyu muraperi mbere ya 2022, kuko ngo bari bafitanye imishinga y'indirimbo, ari naho yamuhereye impanuro kugera magingo aya akigenderaho.