Burna Boy niwe uzatangira tariki ya 18 Mata 2025 muri stade De France mu Bufaransa ijyamo abantu ibihumbi 80.
Azahita akomereza mu Bwongereza tariki ya 23 Mata 2025 mu nyubako ya Coop Arena yakira abantu ibihumbi 23.
Azasoreza mu Budage aho afite ibitaramo bibiri. Icya Mbere kizaba ku wa 05 Nyakanga i Berlin muri Waldbühne Arena yakira ibihumbi 22.
Ni mu gihe azasoreza mu mujyi wa Mönchengladbach mu nyubako ya SparkassenPark Arena yakira abantu ibihumbi 21.
Ibinyamakuru byo muri Nigeria birandika ko Burna Boy azatangira ibi bitaramo yarasohoye album yise “No Sign of Weakness” yari gusohoka mu mwaka washize ariko ntisohoke.
Ku rundi ruhande, Wizkid azahera mu Budage tariki ya 21 Gicurasi 2025 muri Velodrome Arena yakira abantu ibihumbi 12.
Tariki ya 23 Gicurasi 2025 azataramira i Rotterdam mu Buholandi mu nyubako ya RTM Stage.
Uyu musore uzaba amurika album aheruka gushyira hanze yise Morayo, azasoreza mu Bufaransa tariki ya 25 Gicurasi muri Accor Arena ijyamo ibihumbi 20.
