De la Fuente yemeje ko Brahim yari yashyizwe ku rutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bagombaga guhamagarwa mu ikipe ya Espagne, mbere y’uko amumenyesha ko yafashe icyemezo cyo gukinira Maroc. Umutoza yavuze ko atigeze agirana ikiganiro cyihariye n’uyu mukinnyi, ashimangira ko buri mukinnyi agira uburenganzira bwo gufata icyemezo abona ko kimukwiriye.
Yagize ati:“Sinigeze mvugana na we. Hari abo mpamagara n’abo ntahamagara, kandi abantu bafata icyemezo babona ko ari cyo bakwiriye gufata.”
De la Fuente yanavuze ko yatoje Brahim kurusha undi mutoza wese mu byiciro by’abato bya Espagne, kandi ko yamubonaga nk’umukinnyi w’impano ikomeye.
Nubwo Brahim yakiniraga neza Real Madrid kandi agaragaza urwego rwo hejuru, raporo zitandukanye zigaragaza ko atanyuzwe n’uko itumanaho ryaturukaga ku ikipe y’igihugu ya Espagne ritari rihamye cyangwa rifatika.
Ibyo byatumye atagira icyizere gihagije ku ruhare rwe mu mushinga w’igihe kirekire w’iyi kipe.
Ku rundi ruhande, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Morocco (FRMF) ryamukurikiranye rishyizeho imbaraga kuva mu 2018, rimugaragariza icyifuzo gikomeye cyo kumugira umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe y’igihugu.
Morocco yamwemereye umwanya w’ingenzi n’umushinga usobanutse, ibintu byatumye yiyumva ashimiwe kandi yizerwa.
Amakuru avuga ko Brahim yategereje telefoni iturutse muri Espagne kugeza ku munota wa nyuma, ariko kubera kubura icyifuzo gifatika n’itumanaho rihoraho, ahitamo kwiyemeza burundu gukinira Morocco.
Icyemezo cya Brahim Díaz gikomeje kugibwaho impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru, cyane cyane muri Espagne, aho bamwe bibaza niba ikipe y’igihugu itaratakaje amahirwe yo kugumana umwe mu bakinnyi b’impano bakiri bato bakina ku rwego rwo hejuru ku mugabane w’u Burayi.
