PSG mu nkundura yo kugumana rutahizamu Kylian Mbappé

PSG mu nkundura yo kugumana rutahizamu Kylian Mbappé

 Oct 11, 2021 - 13:55

Paris Saint-Germaine Ikomeje urugamba rwo gusinjisha Kylian Mbappé n’ubwo bigoye.

Leonardo Araújo, umuyobozi wa Paris Saint-Germain aganira n’itangazamakuru (Gazzetta) yatangajeko bakeneye Mbappé mu magambo ye ati” Dukeneye ko Kylian Mbappé aguma hano muri Paris Saint-Germain kuko ni umukinnyi mwiza ku isi kandi duterwa ishema no kuba ari umukinnyi uduhagarariye."  Akomeza avuga ati”Twazanye Lionel Messi kugirango tumuhuze na Neymar na Mbappé kugirango tugire ikipe ikomeye ku isi, rero twashakaga kubaka ikipe y’igihe kirekire". Yongeye ko” Ntekerezako Real Madrid ikwiriye kwakira ko Kylian Mbappé ari umukinnyi wacu."

Ibi yabivuze nyuma yuko Kylian Mbappé atwaye igikombe cya Uefa Nations League ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa. Uyu Kylian Mbappé aherutse gutangazako ashaka kwerekeza ahandi hatari I Paris bikaba bitekerezwako ashobora kwerekeza muri Espane mu ikipe ya Real Madrid.