Brad Pitt akomeje gusongwa n'umuhungu we

Brad Pitt akomeje gusongwa n'umuhungu we

 Aug 7, 2024 - 09:57

Nyuma y'uko umukobwa wa Brad Pitt asabye gukurwaho izina rya se nyuma y'uko atandukanye na nyina Angelina Jolie, kuri ubu n'umuhungu we Pax uherutse kurokoka impanuka y'igare yamufatiye ingamba zikakaye ziri gutuma yiyumva nk'ikigwari.

Pax Jolie-Pitt umuhungu wa Brad Pitt na Angelina Jolie, nyuma y'uko arokotse impanuka y'igare aherutse gukora akayikomerekeramo bikabije, akomeje gutsimbarara ko adakeneye guhura na Se.

Uretse kuba atifuza ko amugera no mu maso, Pax avuga ko nta bufasha bwe akeneye ndetse ko niba hari ibyo ajya amwifuriza yabihagarika kuko atabikeneye.

Biravugwa ko izi ngamba Brad Pitt yafatiwe n'umuhungu we, zikomeje kumukorogoshora mu bwoko bigatuma ahora yumva yabuze amahoro bitewe n'uko nta burenganzira afite bwo kujya kureba umwana we urwaye.

Ikindi kandi ibi bituma yiyumva nk'umubyeyi w'ikigwari utajya afasha abana be, nyamara ari bo bamubwira ko nta bufasha bwe bakeneye. Ibi bije byiyongera ku mukobwa we uherutse gutanga ikirego mu rukiko asaba ko bamukuraho izina rya se nyuma y'uko atandukanye na nyina, byavugwaga ko yajyaga amuhohotera.

Mu minsi ishize nibwo uyu musore w'imyaka 20 y'amavuko yakoreye impanuka y'igare mu mujyi wa Los Angeles ho muri California, aza gukomereka bikabije ku mutwe bitewe n'uko nta ngofero irinda umutwe 'Kasike' yari yambaye.

Akimara gukora iyi mpanuka, yahise yihutanwa kwa muganga ngo yitabweho n'abaganga. Kuva icyo gihe kugeza n'ubu ni nyina umurwaje ariko Se ntiyemerewe kujya aho arwariye.