Bobi Wine yibasiye mu buryo bukomeye Gen. Muhoozi 

Bobi Wine yibasiye mu buryo bukomeye Gen. Muhoozi 

 Dec 31, 2024 - 11:23

Bobi Wine yibasiye Gen.Muhoozi agaragaza uburyo asigaye yumva ko umuryango we ari wo usumba iyindi kandi atari ko byakwiye kugenda, aburira Abagande abasaba kuba amaso.

Umuhanzi akaba n’umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda  Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine yibasiye Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda Gen.Muhoozi agaragaza ko ibyo atangaza ku mbuga nkoranyambaga birimo ubwirasi no kwishyira hejeuru.

Bobi Wine avuga ko Abagande bari kwerekeza mu bihe by’umwijima, mu gihe bakomeza kuyoborwa n’abantu batekereza ko andi moko ari abantu batuzuye.

Ibi yabikomojeho, nyuma y'uko Gen. Muhoozi mu mpera z’Icyumweru yagiye kuri X atangaza ko agace ka Rwakitura abakurambere be bakomokamo ari agace gatagatifu ku Isi ndetse ko Yezu kristu yaba ariho yavukiye. 

Ibi byateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Bobi Wine abyuririraho agaragaza ko Gen.Muhoozi yumva ko ubwoko akomoka ari bwo bukomeye kurusha ayandi asigaye.

Icyakora Gen.Muhoozi amaze kumenyerwa mu mvugo zitavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga nk'aho buri gihe azamura ibitekerezo bitesha benshi umutwe ariko abandi bakabifata nko gutera urwenya.

Bobi Wine ntakozwa imyitwarire ya Gen.Muhoozi ku mbuga nkoranyambaga

Gen.Muhoozi avuga ko agace abakurambere be bakomokamo ari ho Yesu ashobora kuba  yaravukiye