Beyoncé yateye izamuka ry’ibiciro muri Sweden

Beyoncé yateye izamuka ry’ibiciro muri Sweden

 Jun 15, 2023 - 03:24

Ibitaramo by'umuhanzi Beyoncé byateye izamuka ritunguranye ry'ibiciro ku masako muri Sweden.

Intangiriro z’ibitaramo bya Beyoncé  muri Sweden mu kwezi gushize byateye kwiyongera kw’abakenera amafunguro n’amacumbi byo muri hoteli na za restaurant kwagaragaye mu ibarurishamibare ry’ubukungu bw’iki gihugu.

Sweden yatangaje ko yagize izamuka ry’ibiciro rya 9.7% rirenze iryari ryitezwe muri Gicurasi. Izamuka ry’ibiciro muri za hoteli na restaurants niryo ryateye uko gutungurana.

Inzobere ziratunga intoki Beyoncé 

Michael Grahn, inzobere mu bukungu muri Banki ya Danske, avuga ko abona Beyoncé ariwe watumye haba uku kuzamuka.

Ikindi kandi yongeraho ko Beyoncé ari we ushobora kuba warateye kuzamuka gukomeye mu biciro by’ibicuruzwa mu bicuruzwa bindi bijyanye n’umuco n’imyidagaduro.

Beyoncé ibitaramo bye byazamuye ibiciro muri Sweden 

Mu butumwa Michael yandikiye BBC yagize ati: “Simushinja icyaha, ariko Beyoncé izamuka ry’ibiciro rikomeye no kwiyongera kw 'ibiciro ku isoko ry’abashakaga kuza kureba ibitaramo bye muri Sweden bisa n’aho abifitemo uruhare”.

Beyoncé niwe umaze guteza izamuka ry'ibiciro mu bahanzi.

Nta gushidikanya ko ibitaramo bya mbere mu myaka irindwi by’uyu muhanzi ari wenyine mu bihugu bitandukanye bifite ikintu kinini bivuze ku bukungu.

Nibura ikigereranyo kimwe kivuga ko ibi bitaramo bizaba byaragejeje kuri miliyari 2£ muri rusange igihe bizaba birangiye muri Nzeri 2023.

Gushaka amacumbi mu mijyi ibi bitaramo bizaberamo byahise bizamuka cyane bimaze gutangazwa, nk’uko bivugwa na Airbnb itangaza amakuru ku macumbi.

Amatike y’ibi bitaramo henshi yahise ashira mu minsi micye maze ibiciro byayo biratumbagira ku masoko y’abayaguze bongera bakayagurisha.

Abitabira ibitaramo bya Beyoncé baturuka imihanda y'isi yose 

Mu Bwongereza, abantu 60,000 bagiye mu gitaramo cya Beyoncé cyabereye i Cardiff, harimo n’abafana bavuye muri Liban, Amerika na Australia.

Gukenerwa kw’ibyumba by’amahoteli i Londres kubera igitaramo yahakoze kwari gukomeye ku buryo hari imiryango itagira aho kuba ariko hakongerwaho kubera icyo gitaramo.

Beyoncé niwe muhanzi uteye izamuka ry'ibiciro 

Ibitaramo by’i Stockholm umurwa mukuru wa Sweden, aho Beyoncé yataramiye imbaga y’abafana 46,000 mu majoro abiri, bivugwa ko byazanye abantu bavuye ahatandukanye ku isi – cyane cyane muri Amerika, aho idorari rikomeye kurusha krona (ifaranga ryaho) ryatumaga kuri bo tickets z’igitaramo muri icyo gihugu ari nk’ubusa.

Ingaruka z'ibitaramo bya Beyoncé zahawe izina

Mu butumwa bandikiye Washington Post mu kwezi gushize, ikigo Visit Stockholm cyasobanuye kwiyongera gukomeye kw’abakerarugendo muri uwo mujyi nka "Beyoncé effect" .

Mu Ukuboza umwaka washize, izamuka ry’ibiciro muri Suède ryaratumbagiye rigera kuri 12.3%. Mu gihe inzobere mu bukungu zari zateganyije ko muri Gicurasi 2023 rizagera ku 9.4% ryabaye 9.7%.

Beyoncé muri Sweden bazahora bamwibuka 

Michael Grahn yabwiye BBC ko kugira ngo umuntu umwe w’icyamamare ateze impinduka nk’izi “bibaho gacye cyane”, yongeraho ko irushanwa rikomeye ry’umupira w’amaguru ari ryo rishobora guhindura ibintu gutya.

Grahn yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yiteze ko ibintu bizongera gusubira mu buryo busanzwe muri uku kwezi kwa Kamena.