Bebe Cool yifatiye ku gahanga abanya-Politike

Bebe Cool yifatiye ku gahanga abanya-Politike

 Jul 5, 2024 - 06:44

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Bebe Cool, yitendetse ku banya-Politike batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda, bavuga imbwirwaruhame ziyobya urubyiruko.

Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n'urubyiruko ruherereye mu mujyi wa Hoima wo muri Uganda, asaba urubyiruko gufunguka amaso bakareka guha amatwi ibyo babwirwa n'abanya-Politike batavuga rumwe n'ubutegetsi bashaka kubayobya.

Bebe Cool yavuze ko abenshi usanga babereka uburyo urubyiruko rwugarijwe n'ikibazo cy'ubushomeri bukabije bigatuma nabo ari byo bashyira mu mutwe bagatekereza ko ibyo bababwira ari ukuri.

Kuri we avuga ko umwana uri mu mwaka 20 y'amavuko aba adakwiye guhangayikishwa n'ikibazo cy'ubushomeri kuko uri muri iyo myaka aba agomba kuba akiri ku ishuri mbere y'ibindi.

Ati "Niba uri urubyiruko uri mu myaka 20, nta kazi ugomba kuba ufite, ugomba kuba uri ku ishuri. Niba ufite akazi muri kuri iyo myaka ni byiza."

Bebe Cool avuga ko atumva uburyo umwana w'imyaka 16 y'amavuko ahangayikishwa n'akazi kandi adashobora no kuba yakoza imodoka.

Yasoje asaba urubyiruko kutareka abanya-Politike ngo bababeshye. Ati "Ntimugatume abanya-Politike bababeshya."