Bad Bunny yifashishije Grammy yifatira ku gahanga Amerika

Bad Bunny yifashishije Grammy yifatira ku gahanga Amerika

 Feb 2, 2026 - 12:33

Mu ijoro ryo gutanga ibihembo bya Grammy 2026, umuhanzi w’icyamamare ku isi Bad Bunny yakoresheje umwanya we ku rubyiniro atanga ubutumwa bukomeye bunenga urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ICE (Immigration and Customs Enforcement).

Ubwo yahabwaga igihembo, Bad Bunny yavuze amagambo yakomanze ku mitima ya benshi, agira ati:“ICE ntacyo imaze. Ntidukwiriye gufatwa nk’inyamaswa, turi abantu kandi turi Abanyamerika.” 

Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi.

Uyu muhanzi yagaragaje impungenge zikomeye ku mikorere ya ICE, by’umwihariko ku bijyanye n’ifatwa ry’abimukira, cyane cyane abo muri Mexique n’ahandi muri Amerika y’Amajyepfo, bakunze gufatwa bagatandukanywa n’imiryango yabo.

Yashimangiye ko abimukira badakwiye gufatwa nk’abanyabyaha, ahubwo nk’abantu bafite agaciro n’uburenganzira busesuye.

Bad Bunny yanibukije ko abimukira bagira uruhare rukomeye mu bukungu n’imibereho y’igihugu cya Amerika, binyuze mu mirimo bakora no mu misanzu batanga mu iterambere rusange.

Ubu butumwa bwe bwakiriwe neza n’abafana be benshi ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, bagaragaje ko bushishikariza sosiyete gushyira imbere ubumuntu, impuhwe n’ubumwe, mu gihe hakomeje impaka n’ibiganiro ku kibazo cy’abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bad Bunny yibukije Amerika ko abimukira na bo ari abantu nk'abandi