Mhoni Vidente yongeye gushyira hanze amakuru ku buzima bwa Shakira. Uyu mugore w’icyamamare ku mbuga zirimo na YouTube, yaciye amarenga ko ahazaza atari heza kuri Shakira. Ati: “Azaregwa kubera ko yashyize ahagaragara abana be.
Shakira ashobora kuregwa na Gerard Piqué mu minsi iri imbere
Hari urubanza rugiye kuza, rubi cyane kuruta izindi zose. Pique, se w'abana be, hamwe ndetse n’umuryango we, bazarega Shakira bamushinja kumwambura abana, kuko bavuga ko ashaka gutangira ibitaramo, bityo ko atababonera umwanya uhagije nka nyina.”
Kandi vuba aha, uyu munyamakuru ukomoka muri Cuba, yavuze ko Shakira ashobora kuzibaruka umwana we wa gatatu bitari kera. Amakuru yabaye nk'igisasu ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bafana b’uyu muhanzikazi ukomoka mu gace ka Barranquilla, umaze iminsi avugwa mu rukundo na Lewis Hamilton.
Hari amakuru avuga ko Shakira yifuza umwana w'umukobwa
Kuri iyi ngingo yagize ati: “Umuntu ugiye kuba umubyeyi muri uyu mwaka ni Shakira. Se w’uwo mwana ni umuntu uzwi cyane muri siporo cyangwa umuntu bari mu rukundo.” Amakuru akomeza avuga ko Shakira arimo gushaka kubyara umwana w’umukobwa.
Biravugwa kandi ko bishoboka ko Tom Brady wahoze akina American Football nk'uwabigize umwuga, ari undi mukinnyi Shakira ashobora kuba akundana na we, nubwo kuri ubu ibintu byose bisa nkaho byerekeza ku isano iri hagati y’uyu muririmbyi wo muri Colombia, na Lewis Hamilton.