Makanyaga Abdul yavanye inkuru mbi mu bitaro

Makanyaga Abdul yavanye inkuru mbi mu bitaro

 Jan 23, 2023 - 11:58

Nyuma y'igihe kirerekire mu bitaro bya CHUK, umuhanzi Makanyaga Abdul yasubiye mu rugo iwe nyuma y'uko atangiye koroherwa ariko abaganga bamutegeka kuba ahagaritse ibijyanye no kuririmba byose.

Mu mpera z'umwaka ushize, umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zo hambere Makanyaga Abdoul nibwo byatangajwe ko arembeye mu bitaro bya Kaminuza ya Kigali (CHUK) ndetse n'ibitaramo yari afite byo gusoza umwaka akabisubika, yamaze gusezererwa asubira iwe mu rugo.

Kuva ku itariki ya 05 mutarama amakuru yakomeje kugenda acicikana ko uyu muhanzi yitabye Imana dore ko ubuzima bwe butari bwifashe neza ariko nyuma y'igihe biza kumenyekana ko izo nkuru zari ibihuha uyu musaza akiri muzima nubwo umubiri we nta gatege yari afite.

Abaganga bategetse uyu musaza watashye ku wa Kane w'icyumweru gishize ko agomba guhita ahagarika umuziki kubera impamvu z'ubuzima bwe ndetse bikaba byitezwe ko namara gufata agatege azahita atangaza ko ahagaritse umuziki mu gihe cy'amezi atandatu kandi ko ashobora kuzahita akomerezaho agahagarika umuziki burundu dore ko ageze mu zabukuru.

Umuntu watangaje aya  amakuru yagize ati ‘‘Kubera uburwayi bwe, abaganga bamusabye ko yaba aretse gukora ikintu cyose cyerekeye kuririmba. Bivuze ko atemerewe kujya muri studio, mu bitaramo n’ahandi hose yasabwa kuririmba. Ibi bamusabye ko abihagarika mu gihe cy’amezi atandatu.’’

Makanyaga yamamaye mu myaka irenga 30 ishize mu muziki. Yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga muri Orchestre Inkumburwa, yabayeho kuva muri 1981 kugeza mu 1991.