Amakuru ku itandukana rya Price Harry na Meghan Markle akomeje kuvugisha benshi

Amakuru ku itandukana rya Price Harry na Meghan Markle akomeje kuvugisha benshi

 Jun 28, 2023 - 11:41

Nyuma y'umwuka mubi mu muryango w'ibwami, by'umwihariko na Harry n'umugore we Meghan Markle, ubu haravugwa gutandukana kwabo.

Urunturuntu mu muryango w’ibwami mu Bwongereza. Nkaho urupfu rw’umwamikazi Elizabeth wa II n’ubutegetsi butavugwaho rumwe b’umwami Charles III bidahagije, ubu ibinyamakuru byo mu Bwongereza byashize umwotso  ku gutandukana Meghan Markle n’igikomangoma Harry.

Biravugwa ko Prince Harry na Meghan Markle batandukanye 

Bimukiye muri Amerika mu myaka itatu ishize, nyuma yo gufata icyemezo cyo kuva mu bwami, bivugwa ko ari ukubera umugore we, ndetse no kurambirwa kuba isibaniro ry’itangazamakuru.

Ariko, ubuzima bw’inzozi basaga nkaho bafite bushobora kuba bwarangiye. Bavuga ko batazongera kwishimira hamwe kandi kubana ntibirikubigenda nkuko byari byitezwe, bityo ngo bahisemo gutandukana. Ibihuha byavutse mu gihe batigeze bashyira hanze amafoto yo kwizihiza isabukuru y’ubukwe bwabo, kandi Harry ashobora kuba afate gahunda yaho agomba gutura mu gihe haba habaye gutandukana na Meghan.

Ariko igitangaje cyane ni amagambo ya wa Lady Di, ashimangira ko iherezo ry’umubano ryabaye kubera ko Harry yamenye isura nyayo ya Meghan.

Tom Bower, umunyamakuru akaba n'inzobere mu rugo rw'ibwami, yerekanye ko Meghan arambiwe Harry kandi ko batangiye kubaho mu bwigenge no mu buryo butandukanye. Kuri ibyo hiyongereyeho, kuba Markle ataritabiriye ibirori byo kwimikwa kwa sebukwe, Umwami Charles III, byongereye ibihuha ku bibazo by'imibanire ye n’umugabo we.

Prince Harry ngo yaba yananiwe gukomezanya na Meghan Markle nyuma yo kumumenya neza

Harry na Meghan bashyingiranywe ku ya 18 Gicurasi 2018. Uyu muhango wakurikiwe n’abantu benshi kandi ukavugwaho byinshi n’umuryango wose w’ibwami, wabereye mu kigo cya Windsor Castle, muri Chapel ya St George, ariko ubu, nyuma yimyaka itandatu, byose ubu biravugwa ko byageze ku iherezo.