Amagambo ya Erik Ten Hag yatanze ihumure ku bafana ba Manchester United

Amagambo ya Erik Ten Hag yatanze ihumure ku bafana ba Manchester United

 Feb 17, 2023 - 14:36

Umutoza Erik Ten Hag umaze amezi make muri Manchester United afite ikizere kinshi ko iyi kipe iri kugaruka aho yahoze ihatanira ibikombe bikomeye.

Manchester United irushwa amanota atanu na Manchester City iri ku mwanya wa kabiri, aho iyi kipe yambara ubururu iri kuri uyu mwanya kuko irusha ibitego Arsenal zose zikaba zifite amanota 51.

Aya makipe abiri ayoboye urutonde rwa shampiyona ntahagaze neza dore ko Arsenal yabonye inota rimwe gusa mu mikino itatu iheruka, mu gihe Manchester City nayo yatsinzwe imikino ibiri muri itandatu iheruka harimo n'uwo yatsinzwe na Manchester United.

Umutoza Erik Ten Hag we asanga nta kindi ikipe ye ikwiye gukora usibye gukomeza gukora nk'uko iri kwitwara mu mikino iheruka gukina.

Ten Hag yagize ati:"Icyo tugomba gukora ni kwishyira mu mwanya mwiza muri Mata(Mu kwa kane).

"Nitwe bireba gukora ibintu mu buryo ndetse twari muri uyu mujyo mu byumweru byinshi bishize."

Nyuma yo gutsinda Leeds ku Cyumweru gishize ndetse, Manchester United yasuye FC Barcelona muri Europa League banganya ibitego 2-2 bituma iyi kipe igira ikizere ko izatsinda umukino wo mu rugo ikagera muri ⅛.

N'ubwo iri gukina Europa League muri uyu mwaka, Manchester United ifite intego yo gukina Champions League mu mwaka utaha ndetse Ten Hag afite ikizere cyo kubigeraho.

Ati:"Turi kujya mu kerekezo cya nyacyo ariko tugomba kubirwanira.

"Hari inzira ebyiri dushobora kugaruka, imwe ni Europa League indi ni muri Premier League kandi tuzi icyo tugomba gukora.

"Tugomba kubikora umukino ku mukino tukarwana ngo tugaruke muri Champions League."

Manchester United izagaruka mu kibuga ku Cyumweru saa 16:00 aho izaba yakiriye Leicester City i Old Trafford. N'ubwo abenshi bahamya ko Arsenal na Manchester City arizo zihataniye igikombe, abafana b'iyi kipe ntibabura kurota ko nabo bagitwara kuko barushwa amanota atanu gusa n'ikipe ya mbere.

Manchester United yatangiye gukanga amakipe akomeye