Alien Skin yanze gupfukamira Bobi Wine

Alien Skin yanze gupfukamira Bobi Wine

 Oct 19, 2023 - 15:57

Umuhanzi Alien Skin yatangaje ko adashaka guhabwa amahirwe ya kabiri mu ishyaka rya Bobi Wine, ahubwo ngo ntibazatungurwe no kumva nawe yashinze ishyaka vuba.

Patrick Mulwana amazina nyakuri y'umuhanzi Alien Skin umwe mu bakunzwe cyane mu gihugu cya Uganda, nyuma yo kwigumura mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda rya National Unity Platform (NUP) riyobowa na Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yavuzeko adashaka andi mahirwe muri iri shyaka.

Alien Skin yatangaje ko adashobora gupfukamira Bobi Wine ngo amusabe imbabazi aguruke mu ishyaka, nyuma yuko yari yatangaje ko akwiriye imodoka nkiya Bobi Wine ndetse akavuga ko akwiriye abashinzwe umutekano we, ibyo benshi mu ishyaka bafashe nko kwizamura no kwigira igihangange.

Alien Skin yatangaje ko adashaka amahirwe ya kabiri mu ishyaka rya Bobi Wine

Nyama rero, mu minsi yashize Bobi Wine yari yumvikanye avuga ko Skin ari umuntu muto ufite impano ndetse ko yahabwa amahirwe ya kabiri akisubiraho akagaruka mu ishyaka kuko ngo mu isi nta we udakosa. Wine akaba yari yahaye inama Skin ko yakwigira ku makosa yakoze (Bobi Wine) ndetse ngo akareba ibyo yagezeho akabikurikiza.

Nubwo Wine yashatse gusabira imbabazi uyu Skin, ariko mu kiganiro uyu Skin yagiranye na Televiziyo Galaxy, yatangaje ko adashaka amahirwe ya kabiri mu ishyaka NUP. Ati " Si nshaka amahirwe ya kabiri kwa Bobi Wine kubera ko ntasubira muri NUP. Kuri ubu meze meza kandi ngiye guhagarika umuziki nge mbikora mbisha."

Nyuma yo gushimagizwa, Alien Skin ari kuvugirizwa - Inyarwanda.com

Umuhanzi Alien Skin aravuga ko ashobora gushinga ishyaka rya politike

Yunzemo ati " Kuki nakenera amahirwe ya kabiri? Ngo bagiye kumpereza amahirwe ya kabiri mu kwezi gutaha? ". Skin akaba yashimangiye ko nyuma yo gushyira akadomo ku muziki we mu Ukuboza uyu mwaka, azahita ajya mu bantu be agashinga ishyaka rye.

Ati "  Nzagenda nge kureba abantu bange nturutse hasi,.... Ndi gupanga gushinga ishyaka ryange, ahubwo ntimuzatungurwe no kumva mfite ishyaka naryise "Fangone Unity Platform". Uyu musore akaba yari amaze iminsi avuga ko azahagarika umuziki abantu bakabihakana, gusa yongeye kuvuga ko azabireka akazamura abahanzi bakiri bato ariko yitegura no kujya muri politike.