Akari ku mutima wa Celine Dion nyuma yo gutarama mu mikino Olempike 2024

Akari ku mutima wa Celine Dion nyuma yo gutarama mu mikino Olempike 2024

 Jul 27, 2024 - 11:22

Umuhanzikazi Celine Dion wari umaze igihe atagaragara ku rubyiniro, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo gutaramira abakunzi be mu mikino Olempike 2024.

Nyuma y'imyaka ine umuhanzikazi Celine Dion atagaragara mu bitaramo ndetse n'ibikorwa by'umuziki muri rusange kubera uburwayi bwa 'Stiff Person Syndrone' bwari bumaze igihe bwaramuzahaje, yongeye guhura n'abakunzi be ubwo yataramaga mu mikino Olempike 2024 iri kubera i Paris mu Bufaransa.

Mu minsi ishize nibwo Celine Dion yari yahaye isezerano abakunzi be ko agiye kongera kugaruka mu bitaramo kabone n'ubwo byamusaba gukambakamba ku rubyiniro.

Celine Dion akaba yataramye akanya gato kagera ku minota irindwi muri iyi mikino yatangiye ku munsi w'ejo tariki 26 Nyakanga 2024, aho yari yabyishyuriwe arenga miliyari 2Frw.

Iyi ni inshuro ya kabiri Celine Dion aririmbye mu mikino ya Olempike kuko yaherukaga kuririmbamo mu mwaka wa 1996.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Celine Dion yagaragaje ko ari iby'agaciro kuba yaraye ataramye mu mikino Olempike by'umwihariko akaba yishimiye kugaruka i Paris mu mujyi akunda cyane.

Yagize ati "Ni iby'agaciro kuba naraye ntaramye mu birori byo gufungura imikino ya Olempike kandi nuzuye ibyishimo kuba nagarutse muri umwe mu mijyi nkunda cyane."

Ibi birori kandi byanitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame, bikaba byaririmbyemo n'umuhanzikazi Lady Gaga.