AfroBasket:Uganda yahigitse RDC irakina n'u Rwanda muri ¼

AfroBasket:Uganda yahigitse RDC irakina n'u Rwanda muri ¼

 Aug 2, 2023 - 00:08

Ikipe y'igihugu y'abagore ya Uganda mu mukino wa Basketball yatsinze iya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ihita ikatisha itike ya kimwe cya kane cy'Igikombe cy'Afurika aho izahura n'u Rwanda.

Uyu mukino waraye ubereye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kanama 2023 aho aya makipe yombi atarabaye aya mbere mu itsinda yakinaga umukino wa kamarampaka, ngo yoshakemo imwe ikomeza muri ¼.

Ikipe ya RDC yatangiye umukino neza ndetse ibasha gusoza agace ka mbere iyoboye n'ubwo itarushaga Uganda amanota menshi, kuko karangiye ari amanota 15-12.

Mu gace ka kabiri Uganda yagarutse iri hejuru ibifashijwemo n'abakinnyi bayo nka Jaye Otto na Melissa Akullu, ariko RDC nayo ifashwa n'abakinnyi barimo Gracia Nguz na Mbelu Katia, agace ka kabiri gasoza igice cya mbere karangira ari 30-30.

Mu gace ka gatatu ikipe ya Uganda yaje iri hejuru cyane ndetse itsinda amanota menshi ari nako RDC yo yagorwaga no gushyiramo amanota itakaza imipira myinshi, maze aka gace karangira Uganda iyoboye ku manota 53-45.

Ikipe y'igihugu ya Uganda yakomeje kugora RDC cyane ndetse ikomeza kongera ikinyuranyo ifashijwe n'abakinnyi nka Babirye, maze umukino urangira itsinze amanota 78-68, ihita yerekeza muri ¼ aho ku isaha y'isaa 18:00 iza gucakirana n'u Rwanda.

Indi mikino ya kimwe cya kane, Senegal yatsinze Misiri 71-60 irakina na Cameroon saa 12:00, Guinee yatsinze Angola 71-69 ikine na Mali, naho Mozambique yatsinze Côte d'Ivoire 70-48 irakina na Nigeria saa 21:00.

Uganda yakuyemo RDC irahura n'u Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Amafoto:Igihe