Mugiraneza Jean Baptitse wari umaze imyaka itatu muri KMC, yari yayigezemo mu 2019 ubwo yirukanwaga n'abandi bakinnyi benshi muri APR FC kubera umusaruro mucye.
Migi ubwo yaganiraga na FLASH FM , aheruka kuvuga ko iyi kipe imubereyemo amafaranga ndetse ko bakomeje kumubeshya kandi avuga ko ngo nibatayamuha ko bazatandukana.
Yagize ati:"Ni ikipe y’akarere, rero bahoraga bambwira ngo bazanyishyura ariko bakampa igice bakansigaramo ikindi. Kugeza n’ubu ntibararangiza kunyishyura amafaranga yose. Ni ukuvuga ngo mu myaka itatu nari mazeyo, umwaka wa nyuma niwo banyishyuye yose, ariko ibiri ya mbere byari igice. Numva ntakomeza kongera ideni ku rindi”.
Amakipe atandukanye mu Rwanda akomeje kuvugwa ko yifuza uyu musore, ndetse harimo na Kiyovu Sports yanyuzemo.
Migi yatandukanye na KMC
