Ibi byatangajwe na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Rabat kuri uyu wa Gatandatu.
Motsepe yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe na Komite Nyobozi ya CAF ugamije kongerera agaciro AFCON no kuyihuza neza na kalindari mpuzamahanga y’umupira w’amaguru, ikibazo cyakunze guteza impaka hagati ya CAF, FIFA n’amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi.
Motsepe yibukije ko AFCON ya 2027 izabera mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Tanzania, Kenya na Uganda, anavuga ko irushanwa rizakurikiraho rizabera muri Afurika y’Amajyaruguru, ahazemezwa mu minsi iri imbere.
Yagize ati: “AFCON izakurikiraho izitabirwa n’abakinnyi beza ba Afurika, kandi tuzemeza aho izabera muri Afurika y’Amajyaruguru. Intego ni uko iri rushanwa rigira agaciro karushijeho ku rwego mpuzamahanga.”
Mu rwego rwo gukomeza guha abafana amarushanwa akomeye muri icyo cyuho cy’imyaka ine, CAF yanatangaje ko izatangiza irushanwa rishya ryitwa African Nations League rizajya rikinwa buri mwaka guhera mu 2029.
Iri rushanwa rizahuza abakinnyi bakomeye bakina mu makipe yo muri Afurika, rigamije guteza imbere impano z’imbere mu mugabane.
Izi mpinduka zitezweho kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru wa Afurika, kugabanya umunaniro ku bakinnyi bakina i Burayi, no kongera isura nziza ya AFCON ku ruhando mpuzamahanga.
CAF igiye guhindura uko AFCON yakinwaga

