Zidane niyinjira muri Manchester United ni inkuru nziza  kuri Pep Guardiola

Zidane niyinjira muri Manchester United ni inkuru nziza kuri Pep Guardiola

 Nov 15, 2021 - 06:14

Imibare ikomeje kugaragaza ko umutoza Zinedine Zidane atajya yoroherwa na Pep Guardiola aho bahuriye hose.

Zinedine Zidane ni umwe mu batoza bavugwa ko bashobora gusimbura Ole Gunnar Solskjaer nk'umutoza wa Manchester United mu minsi iri imbere.

Uyu mugabo rero imibare igaragaza ko atajya yoroherwa na Pep Guardiola utoza mukeba wayo Manchester City nk'uko aho bigaragara mu mikino bagiye bahuriramo yaba ari abakinnyi cyangwa abatoza.

  Zinedine Zidane ushobora gutoza Manchester United(Image:Sport)

Uyu mugabo wahoze atoza Real Madrid amakuru akura buri munsi ko yaba agiye kwinjira muri Manchester dore ko abafana bakomeje gutera igitutu ku buyobozi.

Pep Guardiola na Manchester City ye baherutse gutsinda Manchester United ibitego 2-0 ku kibuga cyayo ndetse ngo kumva ko Zidane ariwe ushobora gusimbura Ole byo ni inkuru iryoshye kuri we.

Ubwo Guardiola na Zidane baheruka guhura byarangiye Manchester City ya Guardiola itsinze Real Madrid ya Zidane ku giteranyo cy'ibitego 4-2 aho abenshi bibuka amakosa ya Rafael Varane wakiniraga Real Madrid ubu akaba ari muri Manchester United.

  Pep Guardiola utoza Manchester City(Image:Manchester evening)

Ahandi bahuriye naho Zidane ntibyamworoheye gusa Guardiola wahoze atoza FC Barcelona yavuze ukuntu bitamworoheraga iyo yahuraga na Zidane bagikina.

Pep Guradiola yagize ati:"Naramushimiye ku bwa La liga.Mpora mbivuga ko gutwara shampiyona biba bitoroshye kuko bigaragaza amezi 11 uba umaze umeze neza."

"Twavuze ku miryango yacu kandi namwifurije guhirwa.Yari umwe nafataga nk'ikitegererezo ubwo nari nkiri umukinnyi."

Ikipe ya Manchester United ikomeje kuvugwaho ko yaba noneho yatangiye gukora ibishoboka byose ngo yumvishe Zinedine Zidane ko yayibera umutoza.