Kuri uyu wa gatatu nibwo Rayon Sports yerekanye umutoza wayo mushya umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixao ndetse n'umwungiriza we Pedro Miguel.
Aba batoza bashya Rayon Sports iherutse kwerekana bakoze imyitozo kuri uyu wa gatatu yarimo n'abakinnyi batandukanye Rayon Sports iherutse kwerekana ndetse bakazafatanya n’abari basigaranye iyi kipe barimo Lomami Marcel na Dusange Sacha.
Iyi myitozo yagaragayemo abakinnyi bashya barimo Bukuru Christophe, Ishimwe Kevin, Umunya-Uganda Musa Esenu n’Umunya-Cameroun Mael Dindjeke, bose basinye mu kwezi gushize ariko umukinnyi wo hagati Kwizera Pierrot ntiyari ahari.
Ku ruhande rw'umurundi Kwizera Pierrot we, biravugwa ko hari ibyo akiri gukemura byatumye atagaragara mu myitozo.
Igice cya kabiri cya shampiyona y'u Rwanda kizatangira tariki 19 Gashyantare 2022. Rayon Sports kandi irateganya gukina imikino ya gicuti mbere y'uko iyo shampiyona ikomeza.
Umutoza mukuru Jorge Manuel Pixao da Silva mu myitozo(Image:Igihe)
Pedro Miguel umutoza wungirije(Image:Igihe)
Abatoza bashya n'abasigaranye Rayon Sports(Image:Rayon Sports)
Perzida wa Rayon Sports Uwayezu jean Fidele yakurikiye imyitozo




Abafana bakurikiye imyitozo


