Abanyamuryango ba FERWAFA bemeje perezida mushya

Abanyamuryango ba FERWAFA bemeje perezida mushya

 Jun 24, 2023 - 09:11

Inteko rusange y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yatoye Munyantwali Alphonse wari umukandida rukumbi nka perezida mushya w'iri shyirahamwe.

Inteko rusange ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, ari nayo yatorewemo komite nshya igiye kuyobora iri shyirahamwe mu myaka ibiri iri imbere.

Munyantwali Alphonse yabaye perezida mushya wa FERWAFA atowe ku majwi 50 kuri 56, mu gihe amajwi atanu yatoye oya, ijwi rimwe rikaba imfabusa.

Munyantwali Alphonse agiye kuyobora FERWAFA mu myaka ibiri yari isigaye kuri manda y'imyaka ine yari yatorewe komite yari iyobowe na Nizeyimana Mugabo Olivier yasheshwe.

Nyuma yo gutorwa, Munyantwali yijeje abanyamuryango ba FERWAFA ko azibanda cyane ku miyoborere ndetse abayoborwa bagahabwa ijambo.

Yahize ati:"Umupira ndawukunda kandi narawukinnye. N’uyu munsi mu mbaraga mfite ndawukina. Ibyo nzibandaho ni imiyoborere kandi mbimazemo igihe kinini.

N"ijambo n’umwanya, abagize komite babagereho, ibitekerezo byanyu abe ari byo bigenderwaho. Nimungirira icyizere, ibyo ntimubishidikanyeho."

Munyantwali Alphonse niwe perezida wa FERWAFA mushya

Munyantwali kandi yavuze ko azategura amarushanwa aryoheye abanyarwanda, ndetsevagateza imbere impano z'abato abinyujije mu marerero, amakipe n'inzego z'ibanze.

Uyu mugabo yubatse izina cyane mu nzego zinyuranye z'imiyoborere kuko yabaye Guverineri w'intara y'i Burengerazuba n'Amajyepfo, ndetse akaba yaramenyekanye cyane ubwo yayoboraga akarere ka Nyamagabe kubera mu kugaragara afasha cyane ikipe y'Amagaju.

Komite yatowe yose:

Visi perezida ushinzwe imiyoborere n'imari:Habyarimana Marcel Matiku

Visi perezida ushinzwe tekiniki:Mugisha Richard

Komiseri ushinzwe imari:Rugambwa jean Marie 

Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga:Rwankunda Quinta

Komiseri ushinzwe amarushanwa:Turatsinze Amani

Komiseri ushinzwe tekiniki n'umupira w'amaguru:Habimana Hamdan