Abakinnyi ba FC Barcelona bahawe impano idasanzwe ya Noheli

Abakinnyi ba FC Barcelona bahawe impano idasanzwe ya Noheli

 Dec 15, 2025 - 21:24

Abakinnyi bose ba FC Barcelona bitabiriye imyitozo yo kuri uyu wa mbere bahawe impano idasanzwe ya iPhone 17 Pro Max zitakishijwe zahabu, nk’impano ya Noheli bagenewe.

Izi telefone zihenze cyane zatanzwe n’ikigo gikora ibijyanye no gukodesha imodoka muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, GSA Motors, kizwiho gutanga serivisi z’akataraboneka ku rwego mpuzamahanga.

Amakuru aturuka hafi y’iyi kipe agaragaza ko buri telefone yahawe umukinnyi yari ifite umwihariko wayo, aho yanditseho izina ry’umukinnyi, nimero yambara, ikirango cya FC Barcelona, ndetse n’ikirango cya GSA Motors.

Iyi mpano yakiriwe neza n’abakinnyi ndetse n’abakunzi b’iyi kipe, benshi bakaba bayibonamo ikimenyetso cy’ubufatanye bwiza n’icyubahiro FC Barcelona ikomeje guhabwa n’ibigo bikomeye ku Isi.

Bivugwa ko iki gikorwa cya GSA Motors ari ikimenyetso kiza n’inyungu z’igihe kirekire, kuko hari amakuru avuga ko iki kigo gishobora kuba kiri mu biganiro byo gushaka amasezerano y’ubufatanye (sponsorship) na FC Barcelona mu bihe biri imbere.