Izi telefone zihenze cyane zatanzwe n’ikigo gikora ibijyanye no gukodesha imodoka muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, GSA Motors, kizwiho gutanga serivisi z’akataraboneka ku rwego mpuzamahanga.
Amakuru aturuka hafi y’iyi kipe agaragaza ko buri telefone yahawe umukinnyi yari ifite umwihariko wayo, aho yanditseho izina ry’umukinnyi, nimero yambara, ikirango cya FC Barcelona, ndetse n’ikirango cya GSA Motors.
Iyi mpano yakiriwe neza n’abakinnyi ndetse n’abakunzi b’iyi kipe, benshi bakaba bayibonamo ikimenyetso cy’ubufatanye bwiza n’icyubahiro FC Barcelona ikomeje guhabwa n’ibigo bikomeye ku Isi.
Bivugwa ko iki gikorwa cya GSA Motors ari ikimenyetso kiza n’inyungu z’igihe kirekire, kuko hari amakuru avuga ko iki kigo gishobora kuba kiri mu biganiro byo gushaka amasezerano y’ubufatanye (sponsorship) na FC Barcelona mu bihe biri imbere.
