Abafana ba Bruce Melodie bariye karungu kubera ibyo The Ben yavuze

Abafana ba Bruce Melodie bariye karungu kubera ibyo The Ben yavuze

 Oct 5, 2025 - 17:56

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga abiganjemo abafana ba Bruce Melodie bakomeje kugaruka ku magambo The Ben yavuze agaragaza uruhare rukomeye Coach Gael yagize mu guteza imbere umuziki nyarwanda, ibyatumye yongera kugongana n'abafana ba Bruce Melodie kubera ibyo yavugiyemo.

Ibi The Ben yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro 'One On One', aho yabanje kongera kugaragaza uruhare runini Coach Gael yagize mu ikorwa ry'indirimbo 'Why' yakoranye na Diamond Platnumz igasohoka mu 2022.

Yakomeje ashimangira ko nubwo Coach Gael amaze igihe gito mu ishoramari mu ruganda rw'imyidagaduro, ariko muri icyo gihe amaze guhindura byinshi ndetse ko ari ibintu akwiye gushimirwa.

Yavuze ko abagomba kumushimira cyane harimo abari gukorana na we ubu, kuko iyo atahaba batakabaye bari ku rwego bariho ubu.

Ati "Ni umwana mwiza, ku buryo indirimbo 'Why' nge n'itsinda ryange twese twayimukesha yayigizemo uruhare, ndetse n'uruganda,..mu gihe gito ahamaze yahinduye ibintu byinshi.

"Yashyize ibintu byinshi ku murongo, nibaza ko abahanzi bakwiye kwicara bakabanza bagashimira Coach Gael, by'umwihariko abo bakorana na we bagomba kumureba bakamwubaha kuko ntekereza ko adahari bakaba baraguye cyane."

Kuvuga ko iyo aza kuba adahari abo bari gukorana barimo Bruce Melodie bakabaye baraguye hasi, ni amagambo atakiriwe neza na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, aho babifashe nk'ubushotoranyi kuri Bruce Melodie ashidikanya ku bushobozi bwe.

Aha ababivuga bashimangira ko Bruce Melodie ari umukozi kuko yahuye na Coach Gael na we hari aho amaze kwigeza, bityo byashoboka cyane ko n'iyo badahura Bruce Melodie yakabaye ari ku rwego rushimishije.

The Ben yagaragaje ko Coach Gael akwiye gushimirwa ibyo amaze gukorera uruganda rw'imyidagaduro

Coach Gael umwe mu bashoramari bakomeye mu ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda

Bruce Melodie umwe mu bakorana bya hafi na Coach Gael