Zlatan Ibrahimovic yaciye impaka kuri Messi na Cristiano n'umukinnyi w'ibihe byose

Zlatan Ibrahimovic yaciye impaka kuri Messi na Cristiano n'umukinnyi w'ibihe byose

 Dec 2, 2021 - 13:17

Zlatan Ibrahimovic asanga Ronaldo Luís Nazário wo muri Brazil ariwe mukinnyi w'ibihe byose.

Zlatan Ibrahimovic yemeza ko Lionel Messi arenze Cristiano Ronaldo ariko akavuga ko muri abo bose nta mukinnyi w'ibihe byose urimo.

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bamaze imyaka irenga icumi ari abakinnyi bayoboye ruhago y'isi ari nako batwara iibikombe n'ibihembo hafi ya byose y'ibyo bashoboraga gutwara.

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bahora bahanganye(Image:Sky sports)

Lionel Messi aherutse kwegukana Ballon d'or ya 2021 yahawe kuri uyu wa mbere ahita agira Ballon d'or 7 mu gihe mugenzi we Cristiano Ronaldo afite 5.

Zlatan Ibrahimovic yakinanye na Lionel Messi muri FC Barcelona mu mwaka wa 2009-2010,n'ubwo yemeza ko arenze Cristiano Ronaldo ariko nawe ntiyemera ko ariwe mukinnyi w'ibihe byose.

Zlatan aganira na Corriere della Sera,yabajijwe guhitamo hagati ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo agira ati:"Bose ni abakinnyi bakomeye.Ariko ndavuga Messi kuko twakinanye."

Zlatan Ibrahimovic iyo abajijwe umukinnyi wabayeho mwiza kurusha abandi bose avuga Ronaldo Luís Nazário.

Ronaldo Luís Nazário ukomoka muri Brazil(Image:eBay)

Ibrahimovic avuga ko ari umwana yakuze yigana Ronaldo Luís Nazário wabaye rutahizamu ukomeye mu makipe atandukanye nka FC Barcelona,Real Madrid,Inter.Milan,AC Milan n'ayandi.

Mu myaka ye yo gukina Ronaldo Luís Nazário yatwaye ibikombe by'isi 2 mu ikipe y'igihugu ya Brazil,atwara Ballon d'or 2 ari nako yatsinze ibitego 414.

Ronaldo Luís Nazário yasize isura nziza mu bakunzi ba ruhago ku isi yose nka rutahizamu udahusha imbere y'izamu ndetse abenshi bemera ko ariwe rutahizamu w'ibihe byose wabayeho dore ko bamutazira Ronaldo El Fenômeno.