Umucuruzi akaba n’umukinnyikazi wa firime ukomoka mu gihugu cya Uganda, Zari Hassan, yiyemereye ko yasibye amafoto y’umugabo we Shakib Lutaya, ku mbuga nkoranyambaga ze zose.
Zari yasobanuye impamvu yasibye amafoto y'umugabo we ku mbuga nkoranyambaga
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mbere y’ibirori bye ngarukamwaka yise “Zari The Boss Lady All White Party”, Zari yasobanuye impamvu yakoze ikintu nk’icyo, cyanaje kubyutsa ibihuha ko we na Lutaya baba bari mu nzira zo gutandukana.
Zari yasobanuye ko ubuzima bwe bwite bukunze kvangira ubucuruzi bwe n’ikirango cye(brand), bitewe nuko aba afite inshingano nyinshi, zirimo kuba ari umugore, kuba umubyeyi, umushoramari n’icyamamare ku mbuga koranyambaga.
Zari yateye utwatsi ibihuha byavugaga ko we n'umugabo we batandukanye
Yakomeje avuga ko ari yayasibye mu urwo rwego kwanga ko ibintu byo mu buzima bwe bwite bikomeza kumwicira akazi, ngo cyane ko kuva yanatangira kugaragara muri filime yo kuri Netflix yitwa “Young, Famous & African” urwego rwazamutse ku buryo yifuza ko imbuga nkoranyambaga ze zaba iz’ubucuruzi no kuzamura ikirango cye(brand) cya Zari the Boss Lady.
Zari yanaboneyeho guhakanira kure amakuru yahise azamuka avuga ko ibyo yakoze ari ikimenyetso cy’uko agiye gutandukana na Shakib, avuga ko n’ikimenyi menyi ari we wamuzanye muri icyo kiganiro, akaba ari na we uribuze kumusubiza mu rugo.