Mu kiganiro yagiranye n'umuyoboro wa YouTube witwa 'TAWFIQ MEDIA UG' yavuze ko iyo aza kuba abizi ko abana atari aba Diamond, yari kubashyira Se wa nyawe aho kugira ngo abamugerekeho.
Ati "Ntabwo yavugaga ku bana bange. Afite abandi bana, ariko abantu bahise bahanga amaso abange kuko bazwi cyane. Iyo bavuga ku bandi, ntabwo bari kubiha agaciro cyane, ariko abana bange ni aba Diamond. Nari kubajyana kwa Se iyo bizaba kuba bimeze uko."
Diamond yavuze ko kugira ngo amenye ko muri abo bana harimo abatari abe, yagiye gukoresha ibizamini by'utunyangingo ndangasano (DNA), gusa Zari Hassan we yavuze ko Diamond atigeze akoresha ibizamini ku bana babyaranye kuko yari abizi neza ko ari abe.
Nk'aho ibyo bidahagije, yakomeje avuga ko iyo aza kuba ashidikanya ko aba ari aba Diamond, ntabwo yari gukora ikosa ryo kubohereza muri Tanzania batajyanye kuko yari kuba afite ubwoba ko Diamond ashobora kujya gukoresha ibyo bizamini.
Ati "Iyo mba mfite gushidikanya, ntabwo nari kubashyira mu ndege ngo bagende (muri Tanzania) kubera ubwoba bw'uko bakora ibizamini ntahari. Ariko narabaretse baragenda ntacyo nikeka.
