Yamaze imyaka ine ntarutoboye arabika! Davido yavuze ingorane yahuze nazo muri Label ye

Yamaze imyaka ine ntarutoboye arabika! Davido yavuze ingorane yahuze nazo muri Label ye

 Oct 17, 2023 - 14:46

Umuhanzi Davido yatangaje inzitizi yahuye nazo ubwo yatangizaga inzu ye itunganya umuziki, harimo ko yamaze imyaka ine nta giceri yinjiza kandi afasha abahanzi.

Umusitari mu njyana ya Afrobeats muri Nigeria David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido, yahishuye ingorane yahuze nazo ubwo yari agitangiza inzuye ye itunganya umuki ya Davido Music Wordwide (DMW). Uyu muhanzi akaba yavuze ko yamaze imyaka ine yose nta rutoboye yinjiza kandi afasha abahanzi.

Mu kiganiro Davido yagiranye n'umunyamakuru wo muri Amerika Steve Stoute, akaba yamuhamirije ko hashize imyaka ine yose nta mafaranga yakira aturutse mu bahanzi, kandi ngo iyo myaka yose yishyuriraga buri kimwe abahanzi bakoreragamo.

Davido Refuses to Turn His Back on Nigeria – Billboard

Davido aravuga ko yamaze imyaka ine nta rutoboye yinjije muri label ye

Akaba yavuze ko impamvu byagoranye cyane bikagera mu myaka ine, ngo ari uko yabanzaga kwigisha abantu akamaro n'inyungu ziri mu ruganda rwa muzika. Nubwo byari bimeze gutyo, akaba ahamya ko atari gucika intege kuko ngo Label yayifataga nk'umuryango kandi akabikora abikunze.

Ati " Label yari nk'umuryango wange nubwo nari muto. Numvaga binshimishije gushyira abahanzi mu nzu yange kuko ari byo nshakaga. Nakomeje label mu gihe cy'imyaka ine kandi nta mafaranga na make nabonaga aturutse mu bahanzi. Nubwo nta mafaranga nabonaga, ariko nabishyuriraga amashusho y'indirimbo, aho kuba ndetse n'ibindi byo mu buzima busanzwe."

Umuhanzi Davido bosi wa label ya DMV

"Ibyo byose nabikoraga numva nishimye kuko nifuzaga ko abantu bagera ku ntego zabo kubera hari ibyo nabafashije. Gusa kuri ubu, Afrobeats yageze mu isi hose, gusobanurira abahanzi muri iyi minsi ni ubucuruzi. Ariko icyo wamenya ni uko uba ukeneye gusohora amafaranga kugira ngo ubone andi."

Hagati aho, Label ya Davido DMW, ikaba yaratangiye gukora mu 2016 ndetse ikaba izwiho kuba yarazamuye abahanzi barimo: Peruzzi, Dremo, Mayorkun Deekay, May D, Deinde, , Morravey, Logos Olori n'abandi.