World Cup 2022:Ubufaransa bwasezereye Ubwongereza mu mukino w'agapingane  bugera muri kimwe cya kabiri

World Cup 2022:Ubufaransa bwasezereye Ubwongereza mu mukino w'agapingane bugera muri kimwe cya kabiri

 Dec 10, 2022 - 18:10

Ikipe y'igihugu y'Ubufaransa yasezereye iy'Ubwongereza mu mukino utari woroshye ihita igera muri kimwe cya kabiri aho izahura na Maroc.

Ni umukino w'agapingane hagati y'ibihugu bibiri by'ibikomerezwa ku isi aribyo Ubwongereza n'Ubufaransa aho byahuriye muri kimwe cya kane cy'Igikombe cy'isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar.

Ni amakipe yagiye mu kibuga nyuma y'uko Maroc yari imaze gusezerera Portugal muri kimwe cya kane, bivuze ko Maroc yo yari itegereje ikipe itsinda indi hagati y'ibi bihugu bakazahura muri kimwe cya kabiri.

Mu minota ya mbere buri kipe yafataga iminota ikataka izamu indi nayo yafata umupira ikaruhukira mu izamu ariko kubona igitego ntabwo byari byoroshye. Ku munota wa 17 nibwo Aurelien Tchouameni yarekuye ishoti yatereye kure, umuzamu Jordan Pickford ananirwa gukuramo umupira ujya mu izamu.

Tchouameni niwe wafunguye amazamu

Iki gitego ni nacyo cyonyine cyabonetse mu gice cya mbere n'ubwo amakipe yakomeje gusatirana bifite imbaraga, ariko ubwugarizi ku mpande zombi bwakomeje guhagarara neza.

Ubwongereza bwatangiye igice cya kabiri bwiharira umupira cyane maze ku munota wa 53 Bukayo Saka yinjirana umupira mu rubuga rw'amahina Tchouameni amukorera ikosa umusifuzi ahita atanga penariti. Iyi penariti yatewe na Harry Kane ahita atsindira Ubwongereza igitego cyo kwishyura.

Abasore b'Ubufaransa bakomeje gukina batuje cyane bagerageza kudatsindwa igitego cya kabiri, baje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 78 cyatsinzwe na Olivier Giroud ku mupira wahinduwe na Antoine Griezmann.

Abongereza bagaruye ikizere cyo kwishyura ku munota wa 84 kuri penariti babonye nyuma y'ikosa Theo Hernandez yakoreye Mason Mount, ariko Harry Kane wayiteye yamuruye inyoni bisubira irudubi.

Nyuma y'iyi penariti abongereza bakomeje gusatira bashaka igitego cyo kwishyura ariko abafaransa bihagararaho babasha gusoza iminota 90 n'indi umunani yongeweho batishyuwe, bivuze ko Ubufaransa aribwo buzahura na Maroc muri kimwe cya kabiri.