Joan Laporta uyobora Barca yanze gukora icyari guhindura amateka ya Lionel Messi na FC Barcelona

Joan Laporta uyobora Barca yanze gukora icyari guhindura amateka ya Lionel Messi na FC Barcelona

 Dec 6, 2021 - 05:17

Joan Laporta yatangaje ko yanze akavagari yahabwaga na Inter.Milan mu 2006 ngo agurishe Lionel Messi.

Joan Laporta uyoboye FC Barcelona kuri ubu,ni ubwa kabiri ayiyoboye.Kuva 2003 kugeza 2010 n'ubundi FC Barcelona yari iyobowe na Joan Laporta.

Uyu mugabo yagarutse muri FC Barcelona afitiwe icyizere na benshi ko yazahura iyi kipe isa n'aho iri mu manga kuri ubu.

Joan Laporta aganira na Radio Onda Cero mu kwa kane, yabajijwe kuri Lionel Messi wakuriye muri iyi kipe.Aha byaragaragaraga ko Lionel Messi yaba ari mu minsi ya nyuma ye muri FC Barcelona,gusa siko Joan Laporta yabibonaga kuko yumvaga ko azongera amasezerano.

Joan Laporta perezida wa FC Barcelona(Image:Sport)

Joan Laporta yagize ati:"Nta muntu ukunda FC Barcelona washidikanya kuri Lionel Messi."

"Twanze miliyoni 225 z'amapawundi mu 2006 zavaga muri Inter.Milan ubwo Massimo Moratti yamushakaga mu ikipe ye."

Muri icyi gihe umukinnyi wari ufite agahigo ko kugurwa amafaranga menshi ku isi, yari Zinedine Zidane wari waguzwe na Real Madrid miliyoni 46 z'amapawundi mu 2001.

Lionel Messi warumaze gutwara UEFA champions league muri FC Barcelona, Inter.Milan yashakaga gukuba inshuro zisaga eshanu umukinnyi wari uhenze icyo gihe.

Messi ufite imyaka 34 ubu, byarangiye avuye muri FC Barcelona ku buntu mu mpeshyi ya 2021.Gusa nyuma yo gushakwa na Inter.Milan yatwaye izindi champions league 3 muri FC Barcelona ndetse anahabwa Ballon d'or 6 dore ko ubu aherutse guhabwa n'iya 7.

Lionel Messi aherutse kujya muri PSG(Image:Marca)

Benshi batekereza ko iyo Joan Laporta yemera kugurisha Lionel Messi mu 2006 amateka ya FC Barcelona ataba ameze uko ameze ubu.

Ndetse na Lionel Messi nawe ntacyemeza ko aba yarageze ku byo yagezeho byose ari muri iyi kipe yo muri Espagne.