Ni umukino watangiye saa 15:30 ukaba uyobowe n'umusifuzi Ishimwe Claude kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ku munsi wa 19 wa shampiyona.
Abakinnyi APR FC yabanjemo ni:Ishimwe jean Pierre,Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka jean Bosco, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Mugisha Gilbert na Tuyisenge Jacques.
Abakinnyi Rayon Sports yabanjemo ni: Hakizimana Adolphe, Nizigiyimana Mackenzie, Iranzi jean Claude, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Kwizera Pierrot, Niahimwe Blaise, Muhire Kevin, Manace Mutatu, Mael Dindjeke na Musa Esenu.
Umutoza Adil Errade Mohamed ntaratsindwa na Rayon Sports kuva yagera mu Rwanda, ni mu gihe umutoza Jorge Manuel da Silva Paixao we aribwo akigera mu Rwanda bivuze ko ari umukino wa mbere akinnye na APR FC, nyuma y'uko avuze ko uwo mukino nta derby abonamo.
Rayon Sports yatangiye ikoresha cyane urihande rw'iburyo ruriho Nizigiyimana Karim Mackenzie na Manace Mutatu bahoye cyane ikipe ya APR FC ariko nabo igitego ntibarabasha ku kibona.
APR FC nayo yagaragaye ikoresha cyane urihande rwayo rw'iburyo ruriho Ombolenga Fitina uri kuzamuka akagera mu izamu.
Abakinnyi bari bitezweho ibitangaza nka Lague, Esenu, Jacques nyabwo baragaragara neza muri uyu mukino ngo batange umusaruro cyangwa barate ibitego bigaragara.


