World Cup 2022:Maroc yanize Espagne irayisezerera igera muri kimwe cya kane

World Cup 2022:Maroc yanize Espagne irayisezerera igera muri kimwe cya kane

 Dec 6, 2022 - 15:42

Ikipe y'igihugu ya Maroc yakoze akazi gakomeye isezerera ikipe y'igihugu ya Espagne ihita igera muri kimwe cya kane.

Ni umukino wabereye kuri Education Stadium ku isaha ya saa 17:00 aho umukino wayobowe n'umusifuzi w'umunya-Argentine Fernando Rapallini hagati ya Espagne na Maroc.

Maroc niyo kipe yonyine yo muri Africa yari isigaye mu irushanwa, abanyafurika muri rusange bari bayiri inyuma ngo barebe ko yatokora umugabane kuko andi ane yose yamazw gusezererwa.

Iyi kipe yazamutse iyoboye itsinda E ryarimo Ububiligi na Croatia ndetse idatsinzwd umukino n'umwe aho yinjijwe igitego kimwe gusa, yahuraga na Espagne yabaye iya kabiri mu itsinda F aho Ubudage bwasezerewe.

Maroc yaje muri uyu mukino irwana ku izamu ryayo ngo idatsindwa igitego kare, ariko uko iminota yagiye ishira yagiye itinyuka nayo igasatira izanu rya Espagne.

Amakipe yombi yagiye agerageza amahirwe imbere y'izamu ariko umuzanu Unai Simon wa Espagne na Yassin Bono wa Maroc bakomeza kuba ibamba.

Abatoza ku mpande zombi bagiye bagerageza guhindura uburyo bw'imikinire ndetse bagakora impinduka mu bakinnyi, ariko iminota 90 irinda irangira nta kipe ibonye igitego maze hongerwaho iminota 30 yo kwikiranura.

Muri iyi minota rutahizamu Walid Cheddira yahushijemo ibitego bitatu byari gutuma abanya-Maroc batagera muri penariti ariko uyu musore agahusha. Mu minota ya nyuma Espagne nayo yagerageje uburyo bukomeye ndetse Carlos Soler atera umupira ukubita ipoto uvamo.

Nyuma y'uko iminota 30 yongeweho nayo hakabura ikipe ibona igitego, hanzuwe kujya mu gutera penariti nk'uko amategeko abigena iyo amakipe anganyije mu mikino yo gukuranamo.

Maroc niyo yateye penariti ya mbere maze Abdelhamid Sabiri arayinjiza, Pablo Sarabia ateye penariti ya mbere ya Espagne arayihusha. Hakim Ziyech yahise yinjiza iya kabiri ya Maroc, Carlos Soler ateye iya kabiri ya Espagne arayirata.

Aha byari bimaze kuba penariti ebyiri za Maroc ku busa bwa Eapagne, Badr Benoun ateye iya gatatu ya Maroc arayirata abanya-Espagne bagarura ikizere ariko Sergio Busquets abisubiza i rudubi nawe iya gatatu ya Espagne arayirata.

Achraf Hakimi niwe wahawe penariti yari guhita isezerera Espagne ndetse uyu nukinnyi usanzwe akinira PSG ayitera neza arayinjiza maze biba penariti eshatu ku busa Espagne ihita isezererwa.

Maroc yabonye itike ya kimwe cya kane aho izahura n'ikipe iraza gutsinda hagati ya Portugal n'Ubusuwisi bakina saa 21:00.

Yassin Bono yakuyemo penariti ebyiri

Hakimi nyuma yo gutsinda penariti ya nyuma

Umutoza Regragui bamuteruye bishimira intsinzi