Ubuzima bw'umunyabigwi Pele bwongeye kurokorwa

Ubuzima bw'umunyabigwi Pele bwongeye kurokorwa

 Dec 9, 2021 - 11:07

Amakuru ava mu muryango wa Pele aravuga ko uyu munyabigwi ari kumera neza nyuma yo kubagwa.

Kubera indwara y'ibibyimba mu nda, Pele w'imyaka 81 yamaze ukwezi mu bitaro yitabwaho mu ivuriro rya Albert Einstain Hospital riherereye i Sao Paulo muri Brazil.

Muri icyi cyumweru nibwo uyu mugabo yongeye guhabwa ubuvuzi arabagwa. Inkuru nziza iva mu muryango we irabwira abakunzi be ko badakwiye guhangayika kuko akomeje kumera neza.

Umukobwa wa Pele witwa Flavia Kurtz Nascimento yashyize hanze ifoto ari kumwe na Se ndetse yandikaho ati:"Bantu bange!!!Mutuze...

"Gusura kwa nyuma kuri Einstein muri uyu mwaka..

"Gukomeza ubuvuzi no gukora ibizamini..

"Ishimwe kuri iyi kipe nziza..Data ari kumera neza!!

"Mwarakoze cyane ku rukundo mwatweretse,buri wese"

Undi mukobwa wa Pele witwa Kely Nascimento yongeye ashyira iyo foto ya Flavia na Se ku mbuga nkoranyambaga yandikaho ashima cyane ababeretse urukundo ndetse agaragaza ko yishimiye ko Papa we ari gukina.

Mu kwezi kwa 10 nibwo hakozwe isuzuma basanga uyu munyabigwi afite utubyimba mu nda. Ndetse mu kwa 11 umuryango wa Pele wemeje ko agiye gutangira urugendo rwo kuvurwa.

Pele ni umwe mu bantu bubashywe mu isi ya ruhago dore ko hari n'abavuga ko ariwe mukinnyi w'ibihe byose.

Uyu mugabo yatwaye ibikombe by'isi bitatu mu ikipe y'igihugu ya Brazil, akaba ubu afite imyaka 81.

Ifoto ya Pele n'umukobwa we Flavia(Image:The sun)