Masudi Djuma ageze ku muryango asohoka muri Rayon Sports

Masudi Djuma ageze ku muryango asohoka muri Rayon Sports

 Dec 7, 2021 - 06:22

Nyuma yo gutakaza amanota bya hato na hato,Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kwirukana Masudi Djuma.

Amakuru ava mu ikipe ya Rayon Sports akomeje kuvuga ko ubuyobozi bw'iyi kipe bwamaze gufata umwanzuro wo kwirukana umutoza wayo Masudi Djuma ukomeje kutitwara neza.

Uyu mugabo yaje muri iyi kipe muri uyu mwaka w'imikino ariko kwitwara neza biragorana ndetse atsindwa n'abakeba babiri ba Rayon Sports aribo APR FC na Kiyovu Sports.

Usibye no gutsindwa n'amakipe manini kandi, abafana ba Rayon Sports bababazwa cyane n'ukuntu no gutsinda amakipe mato biri kugorana.

Rayon Sports imaze gukina imikino Irindwi muri shampiyona y’u Rwanda 2021-22, yatsinze imikino itatu, itsindwa ibiri ndetse inanganya imikino ibiri, ifite amanota 11/21.

Imikino itatu Rayon Sports yatsinze harimo uwa Mukura i Kigali, Bugesera i Kigali, na Etoile de l’Est i Kigali, mu mikino yanganyije harimo uwa Rutsiro i Rubavu na Espoir FC i Rusizi.

Rayon Sports yatsinzwe imikino ibiri yari ingenzi ku bareyo, kuko ari imikino y’abakeba abafana baba bategerejeho ibyishimo, aho yabanje gutsindwa na APR FC nyuma yongera gutsindwa na Kiyovu Sports nayo imaze kuyigira insina ngufi muri iyi myaka ibiri ishize.

Gutsindwa na APR FC byazamuye umujinya w’abafana ba Rayon Sports idaheruka igikombe, bagaragaje akababaro kabo ndetse binavugwa ko banatoboye amapine y’imodoka y’umutoza Masudi Djuma.

Bidateye kabiri, Rayon Sports yongeye gutsindwa na mukeba wayo Kiyovu Sports ibitego 2-0, bishyira mu mwijima abakunzi b’iyi kipe batekereza kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Uyu musaruro w’uyu mutoza w’umurundi utamaze igihe kirekire agarutse muri Rayon Sports, watumye buri ruhande ruhaguruka kugira ngo hashakwe umuti ugarura ikipe mu mujyo w’intsinzi.

Komite ya Rayon Sports na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bateranye, bafata umwanzuro wo kwirukana Masudi Djuma kubera umusaruro mubi.

Muri iyi nama y’igitaraganya haganiriwemo n’ibishobora kuzahabwa uyu mutoza wari ugifite amasezerano arenze umwaka.

Iyi nama yemeranyije ko Masudi ahambirizwa muri iki cyumweru, ikipe igahita inatangaza umusimbura we uraza kumenyekana mu gihe kiri imbere.

Masudi Djuma agiye kwirukanwa muri Rayon Sports(Net-photo)