World Cup 2022:Emiliano Martinez yabaye umucunguzi wa Argentine isezerera Ubuhorandi

World Cup 2022:Emiliano Martinez yabaye umucunguzi wa Argentine isezerera Ubuhorandi

 Dec 9, 2022 - 20:35

Byasabye iminota 120 na za penariti ngo ikipe y'igihugu ya Argentine igere muri kimwe cya kabiri isezereye Ubuhorandi bwa Luis Van Gaal.

Kuri uyu wa gatanu habaye imikino ibiri ya kimwe cya kane mu gikombe cy'isi kiri kubera muri Qatar, aho uwatangiye saa 17:00 Croatia yatunguranye igasezerera Brazil kuri penariti 4-2.

Ibi byatumye abakunzi ba ruhago ku isi batangira gutekereza ko na Argentine yagombaga gukina n'Ubuhorandi saa 21:00 batangira gutekereza ko nayo ishobora kutoroherwa dore ko benshi batekerezaga ko Argentine izahura na Brazil muri kimwe cya kabiri.

Ntibyatinze saa 21:00 ziragera kuri Lusail Stadium umusifuzi w'umunya-Espagne witwa Antonio Mateu Lahoz atangiza umukino hagati ya Argentine ya Lionel Scaloni n'Ubuhorandi bwa Luis Van Gaal.

Amakipe yombi yari yashyize ba myugariro batanu mu kibuga yatangiye yigana nta kipe ishaka gusatira indi ngo ishire inyuma, maze ku munota wa 35 Argentine izamukana umupira nuko Lionel Messi acomekera umupira Nahuel Molina atsindira Argentine igitego cya mbere, bajya no kuruhuka aricyo cyonyine kibonetse.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yageragezaga gushaka igitego yaba ku bahorandi na Argentine, maze ku munota wa 72 Marcus Acuna akorerwa ikosa mu rubuga rw'amahina rw'Ubuhorandi maze Mateo Lahoz atanga penariti kuri Argentine.

Iyi penariti Lionel Messi yayiteye neza maze atsinda igitego cya kabiri cya Argentine, abafana bakeka ko Argentine isoje umukino ku ntsinzi y'ibitego bibiri ku busa bw'Ubuhorandi.

Messi yatsinze igitego cya cumi mu gikombe cy'isi(Net-photo)

Ku munota wa 78 nibwo umuhorandi Wout Weghorst yinjiye mu kibuga maze aragenda aba isereri mu mitwe y'abanya-Argentine. Ku munota wa 83 uyu musore yatsindiye Ubuhorandi igitego cya mbere ku mupira wahinduwe na Steven Berghuis.

Iminota 90 y'umukino yarangiye maze hashyirwaho iminota icumi y'inyongera, Wout Weghorst yongera gutsindira Ubuhorandi igitego cya kabiri nyuma ya kufura yateranwe ubwenge bwinshi cyane, biba ngombwa ko hongerwaho iminota 30.

Muri iyi minota Argentine yatatse cyane Ubuhorandi abasore nka Enzo Fernandez atera umupira ufata ipoto, ndetse n'Ubuhorandi burataka ariko irangira banganya nta gitego kibonetse bajya mu gutera penariti.

Ubuhorandi nibwo bwabanje gutera maze penariti yatewe na Virgil Van Dijk umuzamu Emiliano Martinez arayifata, Lionel Messi ahita atera iya Argentine arayinjiza.

Steven Berghuis yahise akurikiraho ku Buhorandi nanone Emiliano Martinez ayikuramo, Leandro Paredes ahita atsinda iya kabiri ya Argentine arayinjiza biba 0-2.

Abandi basore batatu b'abahorandi bakurikiyeho aribo Koopmeiners, Weghorst na Luuk De Jong baziteye neza barazinjiza, maze Gonzalo Montiel arayinjiza, Enzo Fernandes arayirata. Lautaro Martinez niwe wateye penariti ya nyuma ahita ayinjiza birangira ari penariti 3-4.

Argentine izahura na Croatia muri kimwe cya kabiri mu mukino uzaba ku wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022 saa 21:00 Lusail Iconic Stadium bashaka ikipe igera ku mukino wa nyuma.

Emiliano Martinez yakuyemo penariti ebyiri(Net-photo)