Vinicius Jr yateye utwatsi ikipe ya Real Madrid 

Vinicius Jr yateye utwatsi ikipe ya Real Madrid 

 Nov 24, 2025 - 19:57

Rutahizamu ukomoka muri Brazil, Vinicius Jr yatangiye guteza impungenge zikomeye muri Real Madrid nyuma y’uko amakuru aturuka mu Spain yemeza ko yamaze kwerurira Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez, ko atazashyira umukono ku masezerano mashya n’iyi kipe.

Amakuru avuga ko umubano wa Vinicius na Xabi Alonso, umutoza mushya wa Real Madrid, utifashe neza, ibintu bikaba byarashyize igitutu ku biganiro by’amasezerano byari bimaze iminsi.

Amakuru ya The Athletic avuga Real Madrid yamaze kumuha umushahara mushya wa miliyoni 20 z'amayero ku mwaka, ariko Vinicius ntiyawemeye, ahubwo ngo arasaba amasezerano manini kandi ahambaye kurusha ayigeze ahabwa umukinnyi uwo ari we wese mu mateka ya Real Madrid, ajya kungana n’aya Cristiano Ronaldo mu gihe yari akiri Santiago Bernabéu.

Ibi bikaba byashyize ubuyobozi bwa Real Madrid mu rujijo, ndetse bishobora gutuma bamwe mu bafana batangira kugira impungenge z’ahazaza h’uyu mukinnyi w’imyaka 24 wahesheje ikipe ibyishimo byinshi mu myaka ishize.

Kugeza ubu Real Madrid ntiratangaza icyemezo cya nyuma, ariko amakuru aravuga ko ibiganiro bikomeje nubwo byifashe nabi, mu gihe hari amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi akurikirana cyane uko iyi dosiye izasozwa.

Vinicius Jr yabwije ukuri perezida wa Real Madrid 

Umubano wa Vinicius Jr na Xabi Alonso ntabwo umeze neza