Amakuru avuga ko umubano wa Vinicius na Xabi Alonso, umutoza mushya wa Real Madrid, utifashe neza, ibintu bikaba byarashyize igitutu ku biganiro by’amasezerano byari bimaze iminsi.
Amakuru ya The Athletic avuga Real Madrid yamaze kumuha umushahara mushya wa miliyoni 20 z'amayero ku mwaka, ariko Vinicius ntiyawemeye, ahubwo ngo arasaba amasezerano manini kandi ahambaye kurusha ayigeze ahabwa umukinnyi uwo ari we wese mu mateka ya Real Madrid, ajya kungana n’aya Cristiano Ronaldo mu gihe yari akiri Santiago Bernabéu.
Ibi bikaba byashyize ubuyobozi bwa Real Madrid mu rujijo, ndetse bishobora gutuma bamwe mu bafana batangira kugira impungenge z’ahazaza h’uyu mukinnyi w’imyaka 24 wahesheje ikipe ibyishimo byinshi mu myaka ishize.
Kugeza ubu Real Madrid ntiratangaza icyemezo cya nyuma, ariko amakuru aravuga ko ibiganiro bikomeje nubwo byifashe nabi, mu gihe hari amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi akurikirana cyane uko iyi dosiye izasozwa.
Vinicius Jr yabwije ukuri perezida wa Real Madrid
Umubano wa Vinicius Jr na Xabi Alonso ntabwo umeze neza
